Mu Rwamda harakorwa ubushakashatsi kuri serivisi zitangwa n’amakompanyi y’itumanho

Mu Rwanda hari gukorwa ubushakashatsi bugamije kureba imbogamizi abakoresha ikoranabuhanga n’itumanaho, ndetse n’icyizere bafitiye amakompanyi acuruza iyo miyoboro ya internet na telefone.

Kompanyi Go Ltd. Iri gukora ubu bushakashatsi, ivuga ko itumanaho ari urufunguzo rw’ingenzi mu iterambere ry’igihugu. Kuba ari uruvangitirane rw’ubuhanga bukoreshwa kugira ngo amakuru agere kure, bisaba iryo tumanaho riba riri ku rwego rwo hejuru kugira ngo amakuru agere aho yagenewe nta mbogamizi ahuye nayo.

Go Ltd. Isanzwe ikora ibijyanye no guhanga udushya mu ikoranabuhanga (Applications) n’itumanaho n’itangazamakuru (Communication&Media) ivuga ko u Rwanda nk’igihugu kirimo gutera imbere mu majyambere, gikunda guhura n’ibibazo byo kubura uburyo by’itumanaho buhamye kandi buhoraho.

Ubuyobozi bw’iyi kompanyi bwizera ko ibizava muri ubu bushakashatsi bizahyirwa ahagaragara mu mezi atatu, bizafasha kubona inzira yo gukemura icyo kibazo, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wayo Dioscore Shikama.

Bimwe mu bibazo bikubiye muri ubu bushakashatsi, ni ibibazo bijyanye n’uburyo abantu babona ubushake bwa Leta mu kohoreza isakazwa ry’iranabuhanga ndetse n’uburyo amakompanyi acuruza imiyoboro y’itumanaho mu Rwanda igerageza gukemura ibibazo by’abakiriya bazo.

Ubu bushakashatsi bugaragara ku rubuga iyi kompanyi ubu bushakashatsi buzakorerwaho arirwo, www.goviago.com cyangwa kuri http://www.surveymonkey.com/s/DJ7FYKR, ndetse n’imyirondoro y’usubiza ikagirwa ibanga.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ese iyo bibonetse ko umuntu adahawe serrices yishyuriye kandi amafaranga bayatwaye umuntu yarega hehe ese yasubizwa ibye gte ko promotin za internet ya mtn zitumazeho amafaranga kandi burigihe usanga uri offline nibikosore pe ndetse bashake nuburyo uwahawe services mbi yasubizwa ibye murakoze

emmanuel kalipofore yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

Byazaba byiza mukoranye n’ amasosiyeti atwara abantu ,umuntu akazajya agura itike akanishyura ku buryo buri electronic,uriya muvundo ukagabanyuka. Murakoze

ITANGISHAKA Obed yanditse ku itariki ya: 2-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka