Facebook igiye kujya yishyuza amafaranga abayikoresha bandikira abo badafitanye ubucuti

Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook rwatangiye kwishyuza amafaranga akabakaba ibihumbi 10 ubaze mu mafaranga y’u Rwanda abandikira abo badafitanye ubucuti kuri Facebook nk’igihano kuko baba babavogerera ubuzima.

Ibi ngo biraterwa n’uko abantu benshi, cyane cyane mu rubyiruko, ngo bafite ingeso yo kwandikira ibyamamare bita aba-stars ubutumwa bwinshi kandi mu by’ukuri bataziranye, ibyo ngo ubuyobozi bwa Facebook bukabifata nko gutesha umuntu umutwe.

Kubera iyi mpamvu, Facebook yatangije uburyo bwo kwishyuza ama pound 10 buri muntu wese ukoresha Facebook mu Bwongereza woherereje ubutumwa uwo badasanzwe bafitanye ubucuti kuri Facebook.

Uku kwishyuza kuri gukorwa mu bihugu bibiri gusa ku isi, Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ngo bushobora kuzasakara no mu bindi bihugu kuko ubu Facebook yamaze kuba urubuga nkoranyambaga rwogeye ku isi yose.

Ibyo benshi batari kumvikanaho ariko ngo ni uko amafaranga uwohereza ubutumwa azajya yishyura Facebook izajya iyigumanira, uwohererejwe ubutumwa ntagire icyo abona kandi ngo umubare w’amafaranga umuntu yishyura uzajya uterwa n’igipimo cy’uburangirire uwo yandikiye agezeho.

Ibi bivuze ko buri mu-star azajya aba afite amafaranga atangwaho kuri buri message atangana n’ay’undi mu-star facebook itekereza ko batanganya ubu-star cyangwa kuba ikirangirire.

Kwandikira umuntu mutari inshuti kuri facebook bigiye kujya byishyuzwa.
Kwandikira umuntu mutari inshuti kuri facebook bigiye kujya byishyuzwa.

Nk’ubu mu Bwongereza koherereza message umukinnyi witwa Tom Daley wamenyekanye yoga mu mikino Olimpiki bitwara amapawundi 10.68 (amafaranga y’u Rwanda akabakaba ibihumbi 11) mu gihe koherereza message Umunyamerika Snoop Dogg uririmba injyana ya Rap bitwara amapawundi 10.08, akabakaba Amanyarwanda 10,400.

Ikinyamakuru The Sunday Times kiravuga ko Facebook yatangiye kwiga uburyo yashyiraho igiciro cy’amafaranga azajya atangwa ku butumwa bwohererejwe buri mu-star, Facebook ngo ikazashyiraho icyo giciro ikurikije uko itekereza uwo mu-star ahagaze mu rutonde rw’ibirangirire.

Facebook yatangaje cyakora ko abana bari munsi y’imyaka 18 batemerewe kohereza ubu butumwa kabone n’iyo baba biteguye kwishyura, ndetse ngo kuva mu minsi ya vuba nta n’uwo Facebook izongera kwemerera koherereza message umwana utaruzuza imyaka 18 igihe badasanzwe bafitanye ubucuti buzwi kuri Facebook.

Iyi gahunda yo kwishyuza message Facebook yayise “priority messages” kandi ngo imaze kugeragezwa muri Amerika, ikaba yaratangiye no gukoreshwa mu Bwongereza kuva mu mpera z’ukwezi gushize.

Facebook iremeza ko bizafasha ibyamamare kudakomeza guteshwa umutwe n’abakunzi babo baboherereza ubutumwa bwinshi kandi mu by’ukuri atari inshuti zabo kuri Facebook.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ubuse no mu rwanda n’ukobimeze se,ko njye nkunda young grace nkaba nifuza kumwandikira ubutumwa bugufi kuri facebook nkumva byanshimisha ubuzima bwajye kuko mukunda kandi ari umuyistar nyarwanda njye si ndiwe.icyo mukundira nuko yasohoye indirimbo yise Like A Boy nicyo cyatumye mukunda nacyera kose naramukundaga gahoro gahoro ubu bigeze kuri kurusha abandi.

maniraho torres yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

mwatubwira,uko twitter ikora,

Bosco NIYONSENGA yanditse ku itariki ya: 19-09-2013  →  Musubize

uwaba abyumva neza ansobanurire uburyo aya mafaranga yishyuzwa.None se niba ndi muri cafe internet nkaba naguze iminota 15 ku F 100, bazanyishyuza bate pound10?Please help me to understand this.

rukundo yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Ahishakiye Jean d’Amour agira udukuru turyoshye cyane!!!mfite amatsiko yo kumubona ashobora kuba nawe ari mwiza! namukunze ntamuzi, mwokabyara mwe ntimunseke!!!

Love yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka