Abayobozi bakuru 10 bafite abantu benshi babakurikira ku rubuga rwa Twitter

Urubuga rwa Twitter rukoreshwa cyane cyane n’abantu bafite inshingano zikomeye mu nzego zitandukanye nk’abayobozi bakuru mu ntumbero yo kumenyekanisha ibyo bakora no guhanahana amakuru n’abantu bo mu gihugu ndetse no ku isi hose.

Nk’uko iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda riri kwihuta, no gukoresha imbuga nkoranyabaga nka Twitter na byo birimo kwitabirwa cyane cyane na bamwe mu bayobozi, abanyamakuru, abantu bajijutse nk’abanyeshuri n’abandi.

Nubwo Twitter idakoreshwa n’abantu benshi nka Facebook, yihuta mu gutangaza amakuru no gutanga umusanzu wawe ku kibazo runaka. Umuturage usanzwe ashobora gushyikiriza ikibazo cyangwa igitekerezo cye Perezida wa Repubulika cyangwa Minisitiri runaka bitabaye ngombwa ko ajya kumureba.

Mu Rwanda, Perezida Kagame niwe ufite abantu benshi bamukurikira kuri Twitter.
Mu Rwanda, Perezida Kagame niwe ufite abantu benshi bamukurikira kuri Twitter.

Uretse n’abaturage, Twitter ifasha ku buryo bwihuse abanyamakuru n’abandi bantu banyotewe no kumenya amakuru y’abantu bakomeye.
Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bifuza ko bategura ibiganiro kuri Twitter nibura rimwe mu kwezi bitewe n’inshingano zitoroshye bashinzwe nk’uko bamwe bari barabitangiye.

Muri iyi nkuru twifuje kubagezaho urutonde rw’abayobozi bakuru 10 bo mu Rwanda bafite abantu benshi babakurikira ku rubuga rwa Twitter kurusha abandi. Ariko, kugira abantu benshi ntibivuga ko ari bo bakoresha Twitter cyane, abayikoresha kurusha abandi bashobora kugaragazwa n’umubare w’ubutumwa banditse ku rukuta rwabo.

Dore uko bakurikirana

1. Perezida Paul Kagame (@PaulKagame), ni we uza ku isonga n’abantu bamukurikira hafi ibihumbi 144 agafata mwanya wa kane mu bakuru b’ibihugu b’Afurika.

2. Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo), Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ukurikirwa kuri Twitter n’abantu 13.693.

3. Dr. Agnes Binagwaho (@agnesbinagwaho), Minisitiri w’ubuzima ukurikirwa n’abantu 7.450 ari ku mwanya wa gatatu ariko akaza ku mwanya wa mbere mu kwandika ubutumwa bwinshi (tweets) aho amaze kugeza 6.624.

Minisitiri Binagwaho we niwe umaze kwandika ubutumwa bwinshi kuri Twitter.
Minisitiri Binagwaho we niwe umaze kwandika ubutumwa bwinshi kuri Twitter.

4. Dr. Pierre Damien Habumuremyi (@HabumuremyiP), Minisitiri w’Intebe aza ku mwanya wa kane n’abantu bamukurikira bagera kuri 4.424.

5. Jean Philbert Nsengimana (@nsengimanajp), Minisitiri w’Urubyiruko, Ikoranabuhanga n’isakazabumenyi afata umwanya wa gatanu n’abantu 3.869.

6. James Musoni (@JamesMUSONI), Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu aza ku mwanya wa gatandatu n’abantu 3.168.

7. Dr. Vincent Biruta (@Vbiruta), Minisitiri w’Uburezi afite umwanya wa karindwi n’abantu bakurikira urubuga rwe bagera ku 3.116.

8. Prof. Silas Lwakabamba (@SilasLwakabamba), Minisitiri w’Ibikorwaremezo aza ku mwanya wa munani n’abantu 2.805.

9. Kanimba Francois (@fkanimba), Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda aza ku mwanya wa cyenda n’abantu bamukurikira bagera 2.392.

10. Stanislas Kamazi (@KamanziS), Minisitiri w’Umutungo Kamere, afite abamukurikira 2.111 bityo afata umwanya wa cumi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

His Excellence kabisa mwifuriza gukurikirwa n’isi yose kuko atanga ubutumwa bufitiye isi akamaro kandi iyo urebye kandi ukunva ubutumwa bwe buganisha cyane cyane ku mahoro kandi ntawutifuza amahoro ku isi, kuko n’Imana yaremye abantu ibashyira mu isi ngo babanemo amahoro.nkunda umuntu wese kurwego rwe uharanira amahoro nuburenganzira bwa muntu nkuko Martin Luther King yabiharaniye.

Twahirwa Dismas yanditse ku itariki ya: 3-09-2013  →  Musubize

Perezida wacu Number one muri byose! Imana ni komeze imushoboze.

yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka