Diviziyo ya gatanu y’ingabo z’u Rwanda yatsinzwe na Brigade ya 202 ya Tanzania (Amafoto)

Ku wa Kane tariki 25 Mata 2024, ikipe y’umupira w’amaguru ya Diviziyo ya gatanu y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yatsindiwe muri Tanzania na Brigade ya 202 y’ingabo z’iki gihugu (TPDF) igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa gicuti.

Wari umukino wo kwishyura ukurikira ubanza wari wabereye mu Rwanda mu karere ka Ngoma tariki 25 Ugushyingo 2023 amakipe yombi yari yarangiye ibitego 2-2, maze kugira ngo habonetse utsinda hakitabazwa penaliti icyo gihe zasize Ingabo za Tanzania zitsinze iz’u Rwanda penaliti 5-4.

Mbere y’uko uyu mukino wo kwishyura utangira hafashwe umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mbere y'uko uyu mukino wo kwishyura utangira hafashwe umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mbere y’uko uyu mukino wo kwishyura utangira hafashwe umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nk’uko byagenze mu mukino ubanza wabereye mu Rwanda n’ubundi Brigade ya 202 y’ingabo za Tanzania TPDF muri uyu mukino wo kwishyura wabereye mu Ntara ya Kagera, mu karere ka Bukoba zasubiriye Diviziyo ya gatanu y’ingabo z’u Rwanda RDF zizitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe ku munota wa 57 w’umukino gitsinzwe na Pte George Eliun.

Uyu mukino wo kwishyura wabereye mu Ntara ya Kagera
Uyu mukino wo kwishyura wabereye mu Ntara ya Kagera

Uyu mukino wari witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye ku mpande zombi barimo Umuyobozi w’Akarere ka Bukoba aho bakiniye Erasto Yohana Sima, wabwiye abakinnyi n’abakurikiye uyu mukino muri rusange ko ikigamijwe ari ubucuti nk’uko babirebera ku rugero rw’Abakuru b’Ibihugu byombi, Nyakubahwa Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ndetse na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Mu bandi bakurikiye uyu mukino kandi harimo Umuyobozi wa Brigade ya 202 y’ingabo za Tanzania, Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa ndetse n’Umuyobozi wa Diviziyo ya gatanu y’ingabo z’u Rwanda,Col Justus Majyambere.

Nyuma y’umukino, ubuyobozi bw’Akarere ka Bukoba bwakiriye ku meza abakinnyi mu rwego rwo kurushaho gusabana no kwagura umubano uranga ingabo z’Ibihugu byombi bisanzwe binahuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka