Indonesia: Yihinduye umugore ashaka umugabo agamije kumurya amafaranga

Muri Indonesia, umugabo aherutse mu guturwa nyuma yo kumenya ko umugore we bari bamaranye iminsi 12, Atari umugore ahubwo mu by’ukuri ari umugabo wihinduye umugore.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko mu ntangiriro z’iki cyumweru, ari bwo ibinyamakuru bitandukanye by’aho muri Indonesia byasohoye iyo nkuru idasanzwe y’umugabo w’imyaka 26, wiswe izina rigizwe n’inyuguti zibanza z’amazina ye (AK), witabaje Polisi, nyuma yo kumenya ko umugore we bari bamaranye iminsi 12 bashakanye, mu by’ukuri ari umugabo wigize umugore.

Uwo mugabo yavuze ko uwo mukunzi we, ngo bahuriye kuri interineti, nyuma bombi bemeranya ko bazahura imbonankubone.

Umugabo yemera ko yahise akunda uwo yabonaga nk’umukobwa ku munsi wa mbere amubona, ndetse batangira no kuganira ku itariki yo kubana. Avuga ko uwo mukunzi we yakoraga utuntu tumwe na tumwe adasobanukiwe, ariko ntiyigeze akeka ko yaba ari umugabo wiyoberanyije.

Uwo mugore wiyitaga Adinda Kanza Azzahra ngo yahoraga yipfutse mu maso akoresheje imyenda abasilamu bitwikiriza mu mutwe ishobora guhisha no mu maso (hijab), umugabo we yabireba akibwira ko ari isoni umukunzi we afite, ntanabitindeho.

Nyuma yo kumusaba kumubera umugore Adina yarabyemeye, ariko ngo amubwira ko adashaka ko ubukwe bwabo bwandikwa mu buryo bw’amategeko, kuko yavugaga ko nyina yapfuye ndetse na Se atazi aho ari, bityo ngo nta muryango afite yatumira muri ubwo bukwe bwe.

Nyuma abo bombi biyemeje gusezarana badatumije abantu, basezeranywa n’umuyobozi w’idini ahitwa Wangunjaya, aho AK avuka, inkwano ikaba yari amagarama atanu ya Zahabu. Na nyuma y’ubyukwe, Adinda ntiyemeraga ko umugabo we amubona isura, ntiyasabanaga n’umuryango w’umugabo cyangwa inshuti ze, kandi ntiyigeze yemera ko baryamana muri iyo minsi yose.

AK yaje kubwira umuryango we uko ikibazo kimeze, umuryango wiyemeza gukora iperereza kuri uwo mugore utemera ko n’umugabo we amubona isura, nyuma yo guperereza ngo basanze, Ise w’uwo wiyitaga umugore, burya ahari, ndetse ni we wavuze amazina ya nyayo y’umwana we, ko ari umuhungu kandi atitwa Adinda, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru by’aho muri Indonesia.

Nyuma y’uko umuryango wa AK umubwiye ukuri kuri uwo yitaga umugore we, ngo yacitse intege ko amutengushye, ariko yemeranya n’umuryango we ko bamenyesha Polisi ikibazo.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Polisi yatangaje ko uwari umugore yemeye ko babikoze bagamije kurya amafaranga y’uwo musore. Igihe cyose ngo yasabaga amafaranga yarayabonaga. Ubu yamaze guhamwa icyaha azahanishwa ingingo ya 378 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha ya Indonesia, ku buryo ashobora guhanishwa gufungwa imyaka ine muri Gereza”.

Ushinzwe ubugenzacyaha muri Polisi ya Naringgul Bripka Ridwan Taufik, yabwiye abanyamakuru ko uwiyitaga umugabo-gore asa n’abagore koko, cyane cyane iyo yisize ibintu abakobwa n’abagore bisiga mu maso (makeup), icyo akaba ari cyo cyatumye ashobora kwihindura umugore.

Bripka Ridwan Taufik yagize ati: “Cyane cyane iyo bashyizeho za ‘makeup’ bahita basa n’abagore, urebye amafoto y’ubukwe bwabo, ubona ko basa n’abagore kandi n’amajwi yabo aba ameze nk’ay’abagore”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka