Ubukanishi ni umwuga wakurera wowe n’abo ubyaye kandi neza - Bagabo Saleh

Umwuga w’ubukanishi kimwe n’indi myuga itandukanye, ngo ushobora kuwukora kugeza no mu zabukuru kuko harimo byinshi bikorwa kandi bisaba imbaraga.

Bagabo Saleh ni umugabo ufite imyaka 55 y’amavuko. Atuye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Akora umwuga w’ubukanishi guhera mu 1988, ariko ngo mu 1990 ngo yaratabaye ajya gufatanya n’abandi urugamba rwo kubohora igihugu, yongera kubisubiramo neza mu 1999.

Bagabo ngo yize ubukanishi bw’amamodoka mu ishuri ryitwaga Sedecus ryari ahitwa Shyorongi, arangiza kwiga mu 1988, ajya kwimenyereza umwuga mu igaraje ya ‘Ates’, kuva ubwo akora ubukanishi kandi ngo ni umwuga akunda kuko umutunze we n’umuryango we kandi ukaba umaze kumugeza ku iterambere.

Bagabo ati “Mfite abana nabyaye 5, hari n’abandi 18 nareze kubera ko ababyeyi babo bari barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nta handi navuga nkura ibyo mbareresha ni muri uyu mwuga. Mu bindi uyu mwuga wangejejeho, ubu ntuye mu nzu yanjye kandi kugira inzu muri uyu Mujyi wa Nyamata ntabwo byoroshye, nkagira n’ubutaka mpinga bugera nko kuri hegitari byose mbikesha uyu mwuga nkora”.

Bagabo avuga ko ibiciro bigenda bihinduka uko imyaka igenda, ariko umwuga ngo uhora ari umwuga kuko urera uwukora ukarera n’abo abyaye. Avuga ko agaruka mu mwuga urugamba rurangiye, gukora ipine y’imodoka yatobotse byari nka 50 Frw, gusana moteri y’imodoka ntoya yagonze(reviser) byari 35.000Frw ariko ubu ni 150.000Frw, iyo yabaga ari moteri y’ikamyo kuyisana byishyurwaga 100.000Frw ariko ubu ni 300.000Frw.

Yagize ati, “Nk’uko agaciro k’ibindi gahinduka uko ibihe bihita no mu bukanishi ibiciro birahinduka. Ntangira akazi ikilo cy’isukari cyaguraga 41Frw, Fanta igura 21Frw reba aho bigeze ubu, no mu mwuga ni nk’uko birahinduka”.

Bagabo ngo akunda umwuga ku buryo n’abana be bose bize imyuga bitewe n’iyo bihitiyemo, ariko kuko imyuga yose ngo yuzuzanya, ngo yifuza kuzabashingira nka Kompanyi bahuriyemo bose, nyuma akaba yanashinga ishuri ryigisha imyuga iciriritse bigafasha urubyiruka kugana umwuga kuko we avuga ko udasaza kandi ukenerwa hose.

Bagabo Saleh
Bagabo Saleh

Yagize ati “Ubukanishi mbufata nk’umwuga uri ‘international’(mpuzamahanga), ubu habayeho n’ubuhunzi aho najya hose nakora, ubu nashinze Koperative yitwa ‘Abasa’duhuriyemo n’abandi bakanishi batandatu, turakorera mu Gakiriro ka Nyamata, ariko biragenda ku buryo twumva twafungura n’irindi shami hano. Gusa mu bukanishi iminsi ntisa, ushobora kubura akazi icyumweru cyose, igikurikiyeho ugakuba kabiri amafaranga wari kubona muri icyo cyumweru cyashize”.

Bagabo avuga ko nta wundi mwuga yumva yakora utari ubukanishi, ariko ubu ngo ahorana inzozi zo kwaguka agacuruza ibikoresho by’imodoka bisimbura ibishaje ariko kuwuvamo byo ngo ntiyabikora, kuko nubwo afite imyaka 55 ahorana intege, kuko uwo mwuga we usa no gukora siporo y’umubiri n’iy’ubwonko icyarimwe, bigatuma rero ngo ahora ku murongo kandi ari mu mwuga neza.

Uwitwa Mushimiyimana Egide afite imyaka 31 y’amavuko, akomoka mu Karere ka Kamonyi, yaje mu Karere ka Bugesera guhera mu 2017, aje mu kazi.

Ibyo gukanika imodoka ngo yabyigiye mu igaraje i Kigali, nyuma amara umwaka akora nk’umukanishi ahitwa ku giti cy’inyoni, umwaka urangiye aza gukorera mu Bugesera, mu igaraje y’abandi ariko atangira kubona bitagenda ahitamo gutangira igaraje ye afite igishoro cya Miliyoni imwe(1.000.000 Frw), akorana n’abandi bakanishi bagera ku icumi, bakajya bamwishyura amafaranga 1000 kuri buri modoka bakoreye aho mu igaraje.

Iyo garaje ngo yaje kumenyekana, kandi igahorana ibiraka kugera ubwo Egide ngo baretse kumwita Egide bamuhimba ‘Munyakazi’ kubera guhorana ibiraka, n’ubu igaraje ye yitwa ‘Garage Munyakazi’. Mushimiyimana avuga ko igaraje rye ryemewe n’amategeko kuko ngo rifite ‘Tin number’ kandi risora, rikagira na kashe. Bityo rero ngo rijya ryakira abanyeshuri biga ubukanishi bimenyereza umwuga.

Mushimiyimana Egide
Mushimiyimana Egide

Avuga ko ibigo bijya bimwoherereza abanyeshuri baje muri ‘stage’nyuma akabatereraho kashe bagasubira ku mashuri. Muri rusange ngo amaze guha ‘stage’ abanyeshuri bagera kuri 50 baturuka ku bigo byo hirya no hino mu gihugu.

Mu byiza avuga umwuga w’ubukanishi wamugejejeho harimo kuba umutunze we n’umuryango we ugizwe n’umugore n’abana batatu(3). Ubu atuye mu nzu ye yaguze Miliyoni zirindwi(7.000.000Frw), imodoka ebyiri zifite agaciro nk’aka miliyoni eshatu. Afite kandi imashini ebyiri zisudira zifite agaciro k’amafaranga ibihumbi magana inani(800.000Frw), ibyo byose abikesha umwuga w’ubukanishi.

Agira ati “Ubukanishi ni umwuga mwiza udasaza, utavuna, kuko nshobora kugukorera imodoka mu minota itarenze icumi ukampa nka 5000Frw, ibaze rero iyo mbonye abakiriya 10 ku munsi! Uyu ni umwuga mwiza,urantunga,kandi utuma dufasha abantu bafite ibinyabiziga gusubira mu kazi n’igihugu kigatera imbere. Ni umwuga nashishikariza urubyiruko, rukawiga, nkanjye uje hano kuwiga muca amafaranga ibihumbi magana abiri(200.000Frw), nkamwigisha kugeza awumenye. Bifata amezi hagati y’atatu n’arindwi”.

Mushimiyimana avuga ko uretse kuba atoroherwa no kuba yabona inguzanyo nini, ubundi ngo yifuza kuba yakora umwuga w’ubukanishi bw’amamodoka ariko anacuruza amapiyesi yazo (ibikoresho by’imodoka bisimbura ibishaje), kuko ngo yajya yungukira ku mapiyesi kandi no gukanika bikamuhemba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu mwuga ndabona ari mwiza ukurikije ibyo abavuzwe mu nkuru bamaze kugeraho mu iterambere ryabo. Ubukanishi kimwe n’indi myuga nk’ububaji, ubufundi, kudoda inkweto n’indi myuga ntarondoye nabyo mbona bitunga ababikora. Rubyiruko nimukure amaboko mu mifika.Uyu munyamakuru Mediatrice ujye ukomeza kutugezaho inkuru nk’izi. Komereza aho. Urakoze cyane.

Hakizimana Peter yanditse ku itariki ya: 12-08-2020  →  Musubize

Uyu mwuga ndabona ari mwiza ukurikije ibyo abavuzwe mu nkuru bamaze kugeraho mu iterambere ryabo. Ubukanishi kimwe n’indi myuga nk’ububaji, ubufundi, kudoda inkweto n’indi myuga ntarondoye nabyo mbona bitunga ababikora. Rubyiruko nimukure amaboko mu mifika.Uyu munyamakuru Mediatrice ujye ukomeza kutugezaho inkuru nk’izi. Komereza aho. Urakoze cyane.

Hakizimana Peter yanditse ku itariki ya: 12-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka