U Rwanda n’u Buyapani bafunguye ikigo i Musanze cyo guhanga udushya mu ikoranabuhanga

Mu Karere ka Musanze, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, ku bufatanye na Leta y’u Buyapani ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA), hafunguwe ikigo kigamije guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga (Musanze Innovation Hub).

Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda H.E Masahiro IMAI na Guverineri Nyirarugero bafungura ku mugaragaro icyo kigo
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda H.E Masahiro IMAI na Guverineri Nyirarugero bafungura ku mugaragaro icyo kigo

Ni mu mushinga wa JICA wiswe ICT Innovation Project ukomoka ku mushinga wa Ecosystem Strengthening Project, hagamijwe gufasha abaturage biganjemo urubyiruko kubyaza umusaruro ubumenyi bafite bahanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro Musanze Innovation Hub, wabaye ku wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, uyoborwa na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda H.E Masahiro IMAI, afatanyije na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, ku cyicaro cy’icyo kigo giherereye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.

Mu butumwa yatanze, Ambasaderi Masahiro IMAI, yavuze ko muri iki gihe usanga umutungo kamere ushingiye ku bantu ari wo mwinshi kuruta umutungo kamere ushingiye ku bintu, akaba ari yo mpamvu u Buyapani bwafashe ingamba ku bufatanye na Leta y’u Rwanda mu kubyaza umusaruro umutungo kamere mwiza u Rwanda rufite ugizwe n’abantu.

Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda H.E Masahiro IMAI
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda H.E Masahiro IMAI

Ati “Icyo u Buyapani buhuriyeho n’u Rwanda, ni uko ibyo bihugu byombi bikennye ku mutungo kamere, mu guteza imbere abantu nk’umutungo mwiza w’ibyo bihugu, twihaye intego yo kuzamura ubumenyi bujyanye no guhanga udushya twifashishije ikoranabuhanga mu kurwanya ikibazo cy’imibereho mibi mu baturage bacu”.

Arongera ati “Mu kuzamura imibereho y’abaturage twashinze amasantere ashinzwe guhugura abantu mu guhanga udushya hifashishijwe software, aho tumaze kugeza ayo masantere muri Kigali no hanze yayo muri Huye, Rwamagana na Musanze, kandi turateganya kuzigeza henshi no gukomeza kuzongerera ubundi bushobozi tubyaza umusaruro uwo mutungo wacu ari wo abantu”.

Aba mbere bamaze amezi atandatu bihugurira muri icyo kigo bamaze kugera kuri byinshi mu guhanga udushya
Aba mbere bamaze amezi atandatu bihugurira muri icyo kigo bamaze kugera kuri byinshi mu guhanga udushya

Mukakagame Jane Umukozi wa JICA ushinzwe gutangiza ibigo byo guhanga udushya (Innovation Centers) mu Rwanda, yabwiye Kigali Today ku mikorere y’ibyo bigo byo guhanga udushya, n’icyo ababihugurirwamo basabwa kuba bujuje.

Ati “Ni Umushinga watangiye mu mwaka wa 2017, aho ufite amashami akora ibikorwa binyuranye birimo gufasha kuzamura ikoranabuhanga mu Rwanda no guhanga udushya cyane cyane mu rubyiruko, bigafasha urubyiruko kwihangira imirimo hakoreshejwe ikoranabuhanga, bigahuza na kampani zo mu Rwanda n’izo mu Buyapani kugira ngo bakorane mu bintu bitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga”.

Yavuze ku bisabwa abiga muri ibyo bigo ati “Kuza muri iki kigo kwiga ni ubuntu, ariko kuba umunyamuryango hari ibisabwa, cyane kuba uzi gukoresha ikoranabuhanga, ushobora kumva icyo ikoranabuhanga ari cyo, ufite ubumenyi bwo gukoresha mudasobwa ukiga porogaramu zikoreshwa bitakugoye. Nk’abiga mu mashuri ya IPRCs n’andi mashuri y’ikoranabuhanga turabararikira kutugana, buri kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 80”.

Ikigo cyafunguwe ku mugaragaro i Musanze, gifite abanyeshuri 16 batangiye guhugurirwa gutoza abandi muri 2021, aho bemeza ko ubumenyi bamaze kunguka bagiye kububyaza umusaruro bahugura abandi.

Abayobozi banyuranye beretswe ibyo abihugurira mu kigo cyo guhanga udushya cya Musanze bamaze kugeraho
Abayobozi banyuranye beretswe ibyo abihugurira mu kigo cyo guhanga udushya cya Musanze bamaze kugeraho

Nsoro Janvier ati “Icyo twagezeho nk’abahuguwe bwa mbere, byadufashije kumenya uburyo bwo guhanga udushya, ibyo tukabihuza n’imashini zinyuranye batuzaniye aho twamaze kwaguka mu bitekerezo byo guhanga udushya”.

Arongera ati “Iyi santere mbere y’uko iza, hari ubumenyi twaburaga n’ubwo twari turangije amashuri mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ariko nageze hano batwereka uburyo ibintu biri mu ikoranabuhanga riciriritse (analogue) twabishyira mu ikoranabuhanga rigezweho (digital). Byaramfashije cyane, ndetse ubu tukaba tugiye gufasha urubyiruko gutinyuka tubereka uburyo bagomba kubyaza umusaruro ubumenyi bafite”.

Uwitwa Iradukunda Claudine we yagize ati “Twiga ibijyanye n’uko twakwiteza imbere twihangira imirimo, baduhaye imashini zifite ubushobozi buhanitse, tugiye gufasha urubyiruko ku ikoreshwa ry’ibi byuma, maze duhange imirimo inyuranye”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yasabye urubyiruko kugana iki kigo cyafunguwe i Musanze, abibutsa ko serivise z’icyo kigo zitangirwa ubuntu, abibutsa ko badakwiye kugira urundi rwitwazo rwo kuvuga ko badafite umurimo.

Nyirarugero Dancille uyobora Intara y'Amajyaruguru yabwiye urubyiruko ko nta rwitwazo bakwiye kugira
Nyirarugero Dancille uyobora Intara y’Amajyaruguru yabwiye urubyiruko ko nta rwitwazo bakwiye kugira

Yavuze kandi ko uyu mushinga ugiye gufasha abatuye Amajyaruguru, ati “Ni umushinga w’agaciro kenshi kandi ufitiye akamaro Intara yose y’Amajyaruguru, by’umwihariko urubyiruko rugiye kuzaza kwigiramo ibijyanye n’ikoranabuhanga, ni isantere igenewe urubyiruko ariko rwageze mu ishuri, dore ko ari iy’ikorabnabuhanga, ariko n’abakora ubushakashatsi imiryango irafunguye, ibi ni inyongera ku byo urubyiruko ruzaba rwakuye mu ishuri”.

U Buyapani bwatangiye gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga hagamijwe guhanga udushya mu mwaka wa 2010 binyuze mu mushinga wiswe Innovation Emerging Ecosystem in the Country.

Isantere zo guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga, mu Rwanda uretse santere iri mu mujyi wa Kigali, ziri kandi no mu turere twa Huye, Musanze no muri Rwamagana muri Agahozo Shalom. Muri izo santere hatanzwe imashini kabuhariwe mu kubaza, kudoda, gushushanya, kwandika ku myambaro n’izikora ibindi bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka