Dore imibare (USSD Codes) ukanda kuri telefone ugahabwa serivisi bitakugoye

Hari igihe umuntu aba yifuza serivisi zijyanye n’ubutaka, ubuzima, gusora, kureba niba hari ibihano afite muri Polisi n’ibindi, agakora ingendo ndende agana inzego zibishinzwe, nyamara hari uburyo yakanda kuri telefone bigakemuka atavuye aho ari.

Uyu munsi twifuje kukubwira zimwe muri kode(codes) zagufasha kubona serivisi (n’ubwo waba ukoresha telefone isanzwe), ugakanda iyo mibare hanyuma ugakurikiza amabwiriza kugeza ubwo ubonye icyo wifuza.

Reka duhere ku wifuza kumenya amakuru ku cyangombwa runaka cy’ubutaka, akaba ashobora gushyira amayinite muri telefone hanyuma agakanda *651#

Uwifuza kujya muri gahunda ya Ejo Heza yo kuzigamira izabukuru muri RSSB, gutanga imisanzu no kumenya imiterere y’ubwizigame bwe akanda *506#.

Uwifuza kwivuza akoresheje ikoranabuhanga ry’ikigo cyitwa Babyl akanda *811#, mu gihe uwifuza kureba Simu kadi (SIM Cards) zimubaruyeho akanda *125#.

Uwifuza gukoresha serivisi z’Irembo akanda *909#, uwifuza gutanga imisoro muri Rwanda Revenue Authority akanda *800#, mu gihe umuhinzi wifuza kujya muri gahunda ya Smart Nkunganire akanda *774#.

Uwifuza kureba niba nta mafaranga y’ibihano (Contrevention) yaciwe na Polisi akanda *127#, uwifuza kureba nimero ye ya MTN akanda *135*8#, mu gihe uwifuza kureba nimero ye ya Airtel akanda *467#.

Uwifuza kumenya amakuru ye ajyanye n’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) cyangwa RAMA akanda *876#, mu gihe uwifuza kugura umuriro w’amashanyarazi (muri cash power) akanda *720#.

Hashobora kuba hari izindi USSD Codes tutarondoye hano nawe wibuka, wazitwandikira munsi y’inkuru (muri Comments) ukazisangiza abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nagomba kumenya ingene barungika ama inite ya mtn. ku mugenzi akoresha mtn

skeler yanditse ku itariki ya: 17-02-2024  →  Musubize

ushaka kwishyura mitueli ukoresheje Airte Tigo ukanda *182*4*8#

BYIRINGIRO Janvier yanditse ku itariki ya: 15-12-2023  →  Musubize

Ushaka kugura ama Unite ava kuri MTN uyashyira kuri Airtel ukanda *662# (Efashe)

Dj Philos yanditse ku itariki ya: 8-11-2023  →  Musubize

Codes zo kohereza amafaranga hanze cg kUyakira muri EA ukoresheje imirongo ( lines) ya hano mu Rwanda

Jacques yanditse ku itariki ya: 13-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka