Afite inzozi zo gukora imodoka ishobora kwirinda impanuka

Mutsinzi Aimé Alcide w’imyaka 12 y’amavuko wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye kuri Collège Saint André mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu banyeshuri barangije amahugurwa y’ikoranabuhanga atangirwa ku kigo cyitwa Keza Education Future Lab mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Mutsinzi Aimé Alcide afite inzozi zo gukora imodoka ifite ubushobozi bwo kwirinda impanuka
Mutsinzi Aimé Alcide afite inzozi zo gukora imodoka ifite ubushobozi bwo kwirinda impanuka

Nyuma yo guhabwa ubumenyi butandukanye, Mutsinzi yerekanye ubumenyi yahakuye, abisobanura abinyujije mu mushinga ateganya gukomeza wo gukora imodoka ifite ubushobozi bwo kumva ikintu igiye kugonga igahagarara itarakigonga.

Mutsinzi wari ufite akamodoka gato mu ntoki yakoze yifashishije ibikarito, impapuro n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, yasobanuye uko ikora, ndetse ayigendesha no hasi ibasha kugenda, yahura n’icyayiteza impanuka igahagarara, igasubira inyuma, cyangwa igaca ku ruhande, bitewe n’ikoranabuhanga yayishyizemo. Mutsinzi avuga ko uyu mushinga yasanze ushoboka.

Ati “Ndamutse mbonye ibikoresho birenze ibi, nazakora n’imodoka nini nanjye nakwirwamo, cyangwa nkakora n’imashini nini ziterura ibintu zibivana ahantu hamwe zibijyana ahandi.”

Mutsinzi avuga ko yumva afite inzozi zo kuzakomeza kwiga ibyerekeranye n’ikoranabuhanga cyane cyane ibyo bita ‘Software Engineering’.

Ngendabanga Célestin, Umuyobozi Mukuru wa Keza Education Future Lab
Ngendabanga Célestin, Umuyobozi Mukuru wa Keza Education Future Lab

Ngendabanga Célestin, Umuyobozi Mukuru wa Keza Education Future Lab, kompanyi ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga ariko yibanda ku burezi, avuga ko intego yabo nyamukuru ari ugufasha ibigo by’amashuri ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bakora mu burezi mu kubona ibikoresho bifitanye isano n’ikoranabuhanga, kuko hari n’ibyo bikorera. Avuga kandi ko bagamije gufasha mu kwigisha neza ibigendanye n’ubumenyi bugezweho.

Mu byo bakora harimo guhugura abarimu n’abanyeshuri mu byerekeranye na coding, programming, robotics, na Interactive Engineering.

Mu gihe cy’ibiruhuko, bakira abana bakabafasha guhuza amasomo biga n’ubuzima busanzwe, ndetse mu gihe cy’amasomo asanzwe bakabakira mu mpera z’icyumweru (weekend).

Bigisha abana bari mu kigero cy’imyaka kuva kuri itatu kugeza kuri cumi n’ine (3-14), bakiga mu gihe cy’imyaka ibiri, ni ukuvuga iminsi 465, icyakora abo bari barateguriye amahugurwa yihariye (Bootcamp) bakaba bari bayamazemo iminsi 10, aho batozaga abana kwiga ariko banashyira mu bikorwa ibyo biga.

Ati "Ni cyo twibandaho ko umwana yiga akora kugira ngo abashe kubifata kurenza uko wabimubwira akabifata mu mutwe ariko nta kintu yakoze."

Basobanuriwe ubumenyi buhatangirwa
Basobanuriwe ubumenyi buhatangirwa

“Amasomo yacu yibanda ku kwiga binyuze mu mikino. Iyo urebye abana ubona baba bafite ubushake, harimo umwana umwe watubwiye ikintu, bitwereka ko intego yacu twayigezeho. Yatubwiye ko imibare atabashaga kuyitsinda neza, ariko nyuma yo kwitabira aya masomo, avuga ko ubu imibare asigaye ayitsinda kuko harimo porogaramu babigisha ibafasha mu kwiga imibare nko guteranya, gukuramo, gukuba, n’ibindi."

Ngendabanga yemeza ko abana bitabira aya masomo bagaragaza ko bafite ubushake bwo gukora imishinga kandi ifite icyo isobanuye.

Ati "Niba umwana akubwira ngo njyewe impamvu ntekereje gukora imodoka, mbona imodoka zikora impanuka. Kuki ntakora imodoka nijya gukora impanuka ikumva ikintu igahagarara igasubira inyuma? Urumva ko uwo ari umushinga w’umwana ukwereka ko ya masomo yize yamugiriye akamaro."

Abana bahugurirwa muri icyo kigo baza ku wa Gatandatu gusa, haba habayeho umuganda bakaza ku Cyumweru. Ubuyobozi bw’icyo kigo buvuga ko amafaranga ababyeyi bishyura ari nk’ay’urugendo yonyine n’ay’ibikoresho bike.

Ngo ntibarenza abana 50 bakira kugira ngo bige neza. Icyakora bifuza ko baramutse babonye umufatanyabikorwa bakwakira n’abana 300.

Bamaze imyaka ine batangiye, bakaba bakorana n’ibigo 114 mu gihugu hose, ibyinshi bikaba ari ibyo muri Kigali n’Iburengerazuba.

Nyuma yo gukoresha ibikoresho biva mu mahanga bakabona birabahenda, biyemeje kwikorera ibikoresho byabo bikaba byakwifashishwa n’abarimu n’abanyeshuri bo ku bigo by’amashuri bitandukanye.

Bimwe mu bikoresho bafite harimo Laboratwari, imashini ikora ibikoresho bitandukanye izwi nka 3D Printer, Lazacarter, ibikoresho byigisha abana kubara no gusoma, kwigisha uburyo ingufu zihindurwamo izindi (energy transformation), ibifasha abana kwiga ibyerekeranye n’amatara ayobora ibinyabiziga (traffic lights), n’ibindi.

Ngendabanga Célestin, Umuyobozi Mukuru wa Keza Education Future Lab, avuga ko bafasha abana gutuma ibyo biga babyitaho nk’umushinga bazakomeza guteza imbere, bakazakoramo ikintu gifatika.

Ati “Twagiye ku bigo by’amashuri dusanga umwana yiga akoresheje ibikoresho by’imfashanyigisho bizwi nka scratch byo kubafasha kwiga gusa, ariko ugasanga nta kintu gifatika akoze, kandi twasanze iyo umwana yiga ibintu by’ikoranabuhanga anabikora, nibwo arushaho kubyumva, akanamenya n’icyo byamufasha mu buzima bwe bwa buri munsi, bikanamufasha kuba yahitamo ibyo azakomeza gukoraho nk’umushinga we w’igihe kizaza.”

Benihirwe Marie Claire ashima ubumenyi umuhungu we Mutsinzi Aimé Alcide yungutse
Benihirwe Marie Claire ashima ubumenyi umuhungu we Mutsinzi Aimé Alcide yungutse

Umubyeyi witwa Benihirwe Marie Claire akaba na nyina wa Mutsinzi Aimé Alcide, ashima inyigisho zihabwa abana muri Keza Education Future Lab.

Ati “Hari ibintu byinshi ubona zafashije abana ndetse natwe ababyeyi byaradufashije kuko umwana abona aho ajya kuruta uko yirirwa mu rugo ntacyo akora ugasanga yiriwe areba televiziyo cyangwa aganira n’abakozi cyangwa n’abandi bantu bashobora kutamwungura ubwenge.”

“Ariko iyo umwana aje hano, usanga agaruka mu rugo hari ibintu bishya yungutse, akakubwira ati uyu munsi nubatse inzu ndangije nshyiramo itara riraka, nakoze imodoka nyiha amategeko n’amabwiriza y’aho igomba kugenda, yahagera igahagarara, yabona imbogamizi mu nzira igahagarara, cyangwa igasubira inyuma, cyangwa igakata ku ruhande, ukumva ni ibintu byiza cyane umwana yungutse.”

Benihirwe avuga ko yatunguwe ndetse ashimishwa n’uburyo umwana we yasobanuye umushinga we mu ruhame, mu Cyongereza adatinya, agaragaza uko yatangiye umushinga we wo gukora imodoka imenya ko igiye guhura n’imbogamizi yayiteza impanuka, igakurikiza amabwiriza ayiha.

Asaba ko bishobotse ubwo bumenyi butahagararira aho, ahubwo ko abo bana bakomeza gushyigikirwa muri iyo mishinga, bakazagera ku rwego rushimishije.

Yavuze ko nk’ababyeyi biteguye gukora ibyo basabwa ku ruhande rwabo, ariko abana bagakomeza kwiyungura ubumenyi no kugera ku nzozi zabo.

Mugiraneza Jean Pierre asanga kumenyereza umwana ikoranabuhanga akiri muto yazakura abikunda ndetse akavumbura n'ibindi byisumbuyeho
Mugiraneza Jean Pierre asanga kumenyereza umwana ikoranabuhanga akiri muto yazakura abikunda ndetse akavumbura n’ibindi byisumbuyeho

Uwitwa Mugiraneza Jean Pierre ukorana na Keza Education Future Lab ubafasha mu gukurikirana no kugenzura imirimo ya Keza, ni ukuvuga kumenya niba ibyo bakora hari akamaro birimo kugirira abana ubwabo ndetse n’abafatanyabikorwa babo, avuga ko gutoza abana ubumenyi mu ikoranabuhanga bakiri bato bizatuma bakura babyumva kandi babikunda.

Ati “Icyo umwana azaba cyo agihitamo hakiri kare, kandi n’icyo umubyeyi ashaka ko umwana azaba cyo atangira kukimutoza hakiri kare. Uko imyaka ye igenda ikura akagera mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza, uzasanga ari wa mwana watangiye gukora imashini ikora ikintu runaka kubera ko yabitangiriye hasi akiri muto ahereye ku tuntu duto, ku buryo agera aho akabasha kuvumbura ibye. Rero gutoza abana ibintu nk’ibi bakiri bato, ni byo bibaha ubushobozi bwo gutekereza cyane, uko bagenda bakura bikabaha n’ubushobozi bwo kuvumbura, ari na cyo kintu ababyeyi babo ndetse n’Igihugu muri rusange babategerejeho.”

Andi mafoto ya bamwe mu baherewe ubumenyi muri Keza Education Future Lab

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birashimishije cyane kubona hari ikigo gifasha muby’ikoranabuhanga bigisha abakiri bato kuko bakura bafite inzozi zokuba ba engineers bejo hazaza. Congratulations kubuyobozi bwa KEZA EDUCATION FUTURE LAB

Jado yanditse ku itariki ya: 24-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka