WDA irizeza ubufasha abiga ubugeni ku Nyundo

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA), gitangaza ko gifasha kandi kizakomeza gufasha abiga ubugeni ku Nyundo mu Karere ka Rubavu.

Gasana Jérome uyobora WDA yizeje Ishuri ry'Ubugeni ubufasha mu guteza imbere ubugeni
Gasana Jérome uyobora WDA yizeje Ishuri ry’Ubugeni ubufasha mu guteza imbere ubugeni

Ubuyobozi bwa WDA butangaza ibyo mu gihe abiga ubugeni bavuga ko batagira ibikoresho bijyanye n’igihe, kuko bakoresha ibikoresho gakondo kandi hagezweho ikoranabuhanga.

Bavuga kandi ko bamwe mu babigisha batize ubugeni, kandi bakaba batabona aho bimenyereza ndetse n’aho bamurika ibyo bakoze bikabaca intege.

Umuyobozi w’iryo shuri ry’ubugeni, Frere Nizeyimana Sebastian avuga ko ikindi kibagora ari ukuba ubugeni bufatwa nk’ubumenyingiro nk’amashanyarazi cyangwa kubaka, kandi bitandukanye.

Agira ati “Kuba ubugeni bufatwa nk’andi masomo y’ubumenyingiro nk’amashanyarazi n’ubwabatsi biratugora.

Nyamara ubugeni busaba ubundi buhanga mu gutekereza, bikinjira mu mubiri kugira ngo bishyirwe mu bikorwa, twifuza gukorerwa ubuvugizi bigatandukanywa hanyuma tukabona ibikoresho bijyanye n’igihe.”

Ubugeni butandukanye n'ubundi bumenyingiro kuko bwo busaba impano
Ubugeni butandukanye n’ubundi bumenyingiro kuko bwo busaba impano

Ibivugwa n’umuyobozi w’iryo shuri bishimangirwa n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’Abanyabugeni mu Rwanda, Kibibi Jean de Dieu, uvuga ko ubugeni bukwiye gutandukanywa n’ubumenyingiro busanzwe, hagamijwe kuzamura urwego rwabwo mu Rwanda.

Ati” Ubugeni ni impano nk’izindi icyo abarimu bakora ni ugukangura impano y’umunyeshuri bakayiha umurongo, kugira ngo nyirayo abashe kuyibyaza umusaruro yigirire akamaro, anakagirire igihugu.

Iyo niyo mpamvu gushyira Abanyeshuri mu mashuri yigisha ubugeni hagomba kuba amarushanwa hakajyamo abafite impano, kugira ngo umunyeshuri abashe gutera imbere byihuse atanagoye abarimu.”

Yanavuze kandi ko ishuri ryo ku Nyundo ryigisha ubugeni rikwiye kwagurwa rikongerwamo n’andi mashami, rigashyirirwaho gahunda ihamye y’amasomo, rikanashakirwa abarimu b’inzobere mu bugeni, kugira ngo ribashe kujya ku rwego mpuzamahanga kandi rirusheho guhesha agaciro Abanyabugeni b’Abanyarwanda mu ruhando rw’amahanga.

Abanyeshuri bo ku Nyundo barasaba gukorerwa gahunda ihamye y'amasomo
Abanyeshuri bo ku Nyundo barasaba gukorerwa gahunda ihamye y’amasomo

Kuri ibyo bibazo, Umuyobozi Mukuru wa WDA, Gasana Jérome avuga ko hari ibyo bakoze kandi bari gukora mu kongerera ubumenyi abiga ubugeni ku Nyundo.

Avuga ko ku bijyanye no kwimenyereza,umuyobozi w’ishuri ari we wagombye kubikora agashakira abana aho bimenyerereza hajyanye n’ibyo biga.

Akomeza avuga ko ibijyanye no guhitamo abana boherezwa kwiga ubugeni, umuyobozi w’ikigo ari we ubahitamo.

Yongeraho ko bazakomeza kubafasha mu guteza imbere ubumenyi buhatangirwa, aho bari guteganya kwigisha Abanyeshuri guconga amabuye akavamo imitako.

Ibyo bibazo bitandukanye abo Banyeshuri babigaragaje ubwo Ntihabose Esmael, umuyobozi w’inama nkuru y’abahanzi yabasuraga ku wa mbere ku itariki ya 11 Nzeri 2017.

Nyuma yo kubona ibyo bibazo yijeje abo Banyeshuri ko azabakorera ubuvugizi ku nzego zibishinzwe.

Agira ati “Nitwe dushinzwe abahanzi, kandi n’abakora ubugeni ni abahanzi. Abana bari baracitse intege ko batitaweho.

Ibiganiro twagiranye,twabahumurije tubereka ko Leta yahagurukiye guteza imbere ubumenyingiro.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka