Umuhanga mu bya mudasobwa Steve JOBS yitabye imana

Uyu munyamerika Steve Jobs yahanze mudasobwa zo mu bwoko bwa Macintosh/Apple zizwi cyane mu gihugu cy’amerika ndetse no mu bantu bakora ibigendanye no gutunganya amashusho, yitabye imana kuwa 05 Ukwakira 2011 azize canseri.

Nyakwigendera Steve Jobs wishwe na canseri y’urwagashya yavutse kuwa 24 Gashyantare 1955 yamenyekanye cyane mu mwaka w’ 1976 ubwo we na mugenzi Steve Woziniak bashinze Apple computers. Bazwiho kuba barakoreye mu igarage ry’iwe mu rugo mu gihe bahangaga mudasobwa ya mbere yahawe izina rya Apple.

Mu mwaka w’1984 yasohoye mudasobwa ya Macintosh 128k. Mu mwaka w’1998 ku itariki 6 za Gicurasi yongeye gusohora mudasobwa ya (iMac all in one) bivuga ko yari ikubiyemo byose iyi ikaba yaramamaye cyane nka mudasobwa itaruhanije kwimukana.

Steve Jobs yongeye kugaragaza cyane ubuhanga bwe kuwa 23 Ukuboza 2001 ubwo yashyiraga ahagarara iPod iyi ikaba ifasha abantu kumva umuziki ko kureba amafilimi, gusa aho ubuhanga bwagaragariye cyane ni mu gukoresha ikoranabuhanga mu kintu gito kandi gifite ubushobozi bwinshi.

Vuba aha mu kwezi kwa Mutarama 2010 yahanze ikitwa iPad twagereranya na mudasobwa ntoya kandi ifite ikoranabuhanga rigezweho.

Uyu mugabo rero kwitaba imana kwe ni igihombo gikomeye ku bakunzi b’ikoranabuhanga rigezweho kuko yari azwiho guhora ahanga udushya.

Steve Jobs yitabye imana afite imyaka 56 asize abana batatu, umutungo w’uyu mugabo ubarirwa muri Miliyari zirenga 8 z’amdorari akaba ari mu bakire 50 ba mbere ku isi.
Imana imuhe iruhuko ridashira

Byakusanijwe na Mutijima Abu Bernard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka