Nyamagabe: Hashyizweho imboni z’ikoranabuhanga mu mirenge

Kuri uyu wa 06/11/2013, Imboni z’ikoranabuhanga mu mirenge 17 igize akarere ka Nyamagabe zasoje amahugurwa y’iminsi ibiri yari agamije kuzifasha gukarishya ubwenge mu ikoranabuhanga, zisabwa gufasha abandi mu mirenge zikoreramo nabo bakarikoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Aba bakozi bari basanganywe izindi nshingano ku murenge hiyongereyeho kuba imboni z’ikoranabuhanga ngo bazaba bashinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga na email (koherezanya ubutumwa hakoreshejwe interineti) z’imirenge, gufasha abandi bakozi gukoresha ikoranabuhanga, gukurikirana ibikoresho by’ikoranabuhanga biri mu mirenge haba mudasobwa, amaterefoni atishyurwa n’ibindi.

Hahuguwe imboni y'ikoranabuhanga imwe muri buri murenge.
Hahuguwe imboni y’ikoranabuhanga imwe muri buri murenge.

Niyirora Albert ushinzwe uburezi akaba n’imboni y’ikoranabuhanga mu murenge wa Tare avuga ko hari byinshi bajyaga bakora ariko ntibibashe kumenyekana ngo n’abandi babigireho, ariko ngo hamwe n’amahugurwa ku ikoranabuhanga bahawe bazabasha kumenyekanisha umurenge wabo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, avuga ko izi mboni z’ikoranabuhanga zizatuma ribasha kumanuka ku rwego rw’utugari n’imidugudu zikareba niba amahugurwa ahabwa abakozi bayakoresha uko bikwiye, ndetse zinagire uruhare mu kumenyakanisha ibikorwa by’abaturage iwabo mu tugari n’imidugudu.

Ati “Ikoranabuhanga rigomba kumanuka kuko twashyizeho imboni zizajya zifasha mu guhugura abandi no gukurikirana uko amahugurwa abantu bahabwa mu ikoranabuhanga ashyirwa mu bikorwa no kureba niba nta kindi babafasha.

Ikindi gikomeye cyane ni no kwifashisha ikoranabuhanga kugira ngo tumenyekanishe ibikorwa dukora, atari ibikorerwa ku karere ahubwo bya bindi bikorwa n’abaturage ku midugudu, akagari”.

Umuyobozi w'akarere, Mugisha Philbert arasaba imboni z'ikoranabuhanga mu mirenge kurimanura mu tugari no mu midugudu.
Umuyobozi w’akarere, Mugisha Philbert arasaba imboni z’ikoranabuhanga mu mirenge kurimanura mu tugari no mu midugudu.

Umuyobozi w’akarere asaba abakozi kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku tugari gukoresha ikoranabuhanga mu kazi kabo ka buri munsi hagamijwe kunoza no kwihutisha serivisi batanga.

Umuyobozi w’akarere avuga bafite umugambi wo kumenyekanisha ibikorerwa mu karere ka Nyamagabe binyuze mu mbuga nkoranyambaga ndetse no kuba indashyikirwa mu gukoresha ikoranabuhanga, mu mihigo y’uyu mwaka wa 2013-2014 hakaba harimo ko bazahugura abakozi 184 ku ikoranabuhanga ndetse bakanongera umubare w’abakurikira akarere kuri Twitter.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka