Mu minsi mike u Rwanda ruraba rufite inzobere mu bya Satellite

U Rwanda rugiye kohereza Abanyarwanda mu Buyapani kwiga ikoranabuhanga rya Satellite, nyuma y’amasezerano rwasinyanye n’ikigo cyo mu Buyapani gikora satellite.

Umuyobozi wa RURA, Col. Patrick Nyirishema na Takayoshi Fukuyo (hagati) uhagarariye ikompanyi SEL
Umuyobozi wa RURA, Col. Patrick Nyirishema na Takayoshi Fukuyo (hagati) uhagarariye ikompanyi SEL

Ayo masezerano yasinywe kuri uyu wa Kane tariki 9 Gicurasi 2018 mu nama ya Transform Africa.

Ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe n’umuyobozi w’ikigo ngenzuramikorere (RURA), Col. Patrick Nyirishema na Takayoshi Fukuyo wari uhagarariye ikompanyi Space Edge Lab (SEL).

Ayo masezerano yasinywe muri gahunda u Buyapani bufite yo guhugura aba ingenieurs bo muri Africa ku gutanga amakuru akenewe mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu iteganyagihe.

Ku ikubitiro Abanyarwanda batandatu ni bo bazajya guhugurwa muri uyu mwaka. Bazahabwa amahugurwa yo gukora satelitte ntoya, ndetse n’ikoranabuhanga ry’iteganyagihe n’ubumenyi bw’ikirere.

Prof Nakasuka avuga ko hari intambwe yamaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga mu Rwanda, kuko muri Werurwe 2018 hakozwe igerageza rya mbere ku ikoreshwa rya Satellite mu Mujyi wa Kigali.

Hagaragajwe na kimwe bikoresho byifashishwa mu ikoranabuhanga satelitte
Hagaragajwe na kimwe bikoresho byifashishwa mu ikoranabuhanga satelitte

Yongeraho ko hari gahunda yo kubaka sitasiyo ya satellite mu Rwanda, bikaba byaranatangiye kuko iri kubakwa mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa RURA avuga ko ayo masezerano aziye igihe, kuko u Rwanda rwatangiye kwinjira mu ikoranabuhanga ry’ubumenyi bw’ikirere, ndetse no kurishyira mu mashuri no mu bikorwa by’abikorera.

Amasezerano nk’ayo yanasinywe ku ruhande rwa Smart Africa n’amakompanyi atanga serivisi z’ikoranabuhanga rishingiye kuri satellite, bikazatuma intego z’ibihugu bihuriye muri Smart Africa Alliance zo gushyiraho isoko rimwe mu by’ikoranabuhanga zigerwaho.

Umunyamabanga wa gahunda ya Smart Africa, Dr Hamadou Touré, yavuze ko ubunyamabanga bwa Smart Africa buzakomeza gutanga buruse zo kwiga ku Banyafurika bahanze udushya.

Prof. Nakasuka yavuze ko nibura buri mwaka Abanyarwanda batandatu bazajya bajya kwihugura mu Buyapani, ariko ngo umubare ushobora no kwiyongera kuko impande zombi zikiri mu biganiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka