Microsoft yasinye amasezerano n’u Rwanda yo kuzamura ireme ry’uburezi

Isosiyete ya Microsoft yasinyanye amasezerano na Minisiteri y’Uburezi yo guhindura ireme ry’uburezi. Aya masezerano azanazamura guhanga udushya mu burezi n’imikoranire hagati y’umurezi n’umunyeshuri mu Rwanda.

Aya masezerano ateganya ko u Rwanda ruzajya ruhabwa uburenganzira bwo gukoresha amaporogaramu y’uburezi ku buntu n’andi ku giciro gito cyane mu gihe ruguriye Microsoft mudasobwa zigera ku 3.000; nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Vicent Biruta mu isinywa raya masezerano kuri uyu wa Kane tariki 6/3/2014.

Yagize ati "Muri aya masezerano tumaze gusinya na Microsoft akubiyemo ibisubizo byinshi bijyanye n’ikoranabuhanga rifasha guteza imbere ireme ry’uburezi. Harimo rero ibisubizo bijyanye no gufasha abanyeshuri ubwabo.

Icya mbere kuba bakwiga gukoresha ikoranabuhanga ariko no kuba barikoresha kugira ngo bagere ku masomo ashobora kuboneka hirya no hino, bityo babashe kwiga neza bitaruhanyije."

Yakomeje avuga ko harimo n’ibisubizo ku barimu kugira ngo biyungure ubumenyi kandi babashe kwigisha. By’umwihariko aya masezerano ateganya ko uburezi bw’u Rwanda buzajya bubasha gukoresha za porogaramu zitandukanye ku giciro kitarenze idorali (620 Rwf).

Minisitiri w'uburezi, Dr Vincent Biruta na Eric Odipo uhagarariye Microsoft bashyira umukono ku masezerano.
Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta na Eric Odipo uhagarariye Microsoft bashyira umukono ku masezerano.

Eric Odipo, umuyobozi wa Microsoft muri Afurika y’Uburasirazuba, yatangaje ko bizera ko ikoranabuhanga n’itumanaho byagira icyo bifasha mu burezi bwa Afurika cyane cyane mu kwiyungura mu bumenyi.

Ati "Muri Microsoft twizera ko ICT yaba ikiraro gihuza urubyiruko n’amahirwe ahari binyuze mu bumenyi bugezweho mu burezi. Intego yacu ni ugufasha abiga n’abarezi kugera ku nzozi zabo."

Akariza Keza Gara, umwe mu bagize akanama ngishwanama ka Microsoft 4Afrika, yatagaje ko bigaragaza ubushake bw’iyi sosiyete mu gufasha urubyiruko rwo muri Afurika.

Ati "Amasezerano ashimangira ubushake bwa Microsoft mu guha ubushobozi urubyiruko rwo muri Afurika kandi twizeye ko iki gikorwa gishobora kugira impinduka ku mugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga."

Microsoft izanafasha Guverinoma y’u Rwanda mu kugeza ku banyeshuri uburyo bushya bwa Office 365, bufasha abanyeshuri kwigira kuri porogaramu z’ibanze za Microsoft. Guhemba abarezi bagaragaje ubunyamwuga no kwigisha neza no gufasha urubyiruko no kuruhugura mu bikorwa bitandukanye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka