IPRC Kavumu yahawe igikombe cy’ubudashyikirwa mu imurikabikorwa

Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kavumu ryabonye igikombe cy’ubudasa n’ubudashyikirwa mu ikoranabuhanga mu gusoza imurikabikorwa ryahuzaga abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyanza.

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu gusuzuma ibinyabiziga riri mu byahesheje IPRC Kavumu igihembo.
Ikoranabuhanga ryifashishwa mu gusuzuma ibinyabiziga riri mu byahesheje IPRC Kavumu igihembo.

Hari ku mugoroba wo ku wa 30 Kamena 2016 i Nyanza, ubwo hasozwaga imurikabikorwa ry’iminsi itatu ryari ryateguwe n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyanza (JADF).

Mu gutanga ibihembo bashingiye k’udushya abantu bagiye bagaragaza mu imurikabikorwa ndetse n’uburyo bagiye bakira ababagana.

Icyo gihembo IPRC Kavumu yagihataniye n’imiryango mpuzamahaga itari iya Leta, imiryango nyarwanda itari iya Leta, ibigo bya Leta n’iby’abikorera, Kaminuza ya UNILAK/Ishami rya Nyanza n’abandi batandukanye bari bahuriye muri iryo murikabikorwa.

Kalisa Edouard, wari intumwa y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) ari na we wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, ni we hashyikirije IPRC Kavumu icyo gihembo anashima muri rusange udushya twaranze iryo imurikabikorwa.

Yagize ati “Hari ibyo nanjye nabonye mbura uko niyumvisha niba koko byaba bikorerwa mu Karere ka Nyanza birimo ikoranabuhanga mu myuga, ubuhinzi n’ibindi”.

Batanze ibihembo mu byiciro bitandukanye.
Batanze ibihembo mu byiciro bitandukanye.

Iyi ntumwa ya RGB yasabye abaturage kudapfusha ubusa utwo dushya bamurikiwe kandi dukorerwa iwabo.

Ati “Icyo iri murikabikorwa riba rigamije ni ukugira ngo abantu bigire ku bandi buri umwe wese agaragaze ibyo akora n’agashya abifitemo”.

Nkurunziza Eric, Umukozi wa IPRC Kavumu akaba ari na we wakiriye icyo gikombe cy’ababaye indashyikirwa mu imurikabikorwa yabwiye Kigali Today ko icyo gihembo bahawe cyerekanye ko ibyo bakora bishimwa na bose muri gahunda bafite yo guteza imbere imyuga.

Ati “Iki gihembo duhawe kitwongeyemo imbaraga zo gukomeza gukora kandi kitweretse ko ibyo dukora hari abantu babiha agaciro”.

Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kavumu ryerekanye intera ikomeye rimaze kugeraho mu gusuzuma ibinyabiziga hakoreshwejwe ibyuma kabuhariwe by’ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KIRIYA. KIGO KIRARENZE CYANE CYANE PLUMBING YAHO IRARYANA MURIKI GIHUGUUU!!!

VEDASTE yanditse ku itariki ya: 29-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka