Ikoranabuhanga ngo rigomba gutangwa nk’uko amazi n’amashanyarazi bitangwa ku baturage

Abakuru b’ibihugu by’Afurika bitabirirye inama yiswe Transform Africa isuzuma inyungu z’ikoranabuhanga (ICT), hifashishijwe umurongo mugari wa Internet yihuta cyane (4G LTE), bifuza ko ICT yatangwa ku baturage nk’uko amashanyarazi n’amazi biri mu bikorwaremezo by’ibanze bikenerwa n’abaturage mu byo bakora buri munsi.

Inama ya Transform Africa yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu birindwi by’Afurika ari byo u Rwanda, Uganda, Kenya, Sudani y’epfo, Gabon, Burikina Faso, Mali, ndetse n’intumwa nkuru zihagarariye ibindi bihugu, yitezweho ibitekerezo n’imyanzuro buri gihugu gishobora kugenderaho giteza imbere ICT.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, watekereje iyi nama yatangiye yitwa Connect Africa mu mwaka w’2007, yongeye kuyakirira i Kigali yitwa Transform Africa; yayitangije avuga ko ikoranabuhanga ryagakwiye gukoreshwa nk’uko amashanyarazi n’amazi bitangwa ku baturage.

Abakuru b'ibihugu bitabiriye inama mpuzamahanga ya Transform Africa.
Abakuru b’ibihugu bitabiriye inama mpuzamahanga ya Transform Africa.

Perezida Kagame yunganiwe n’Umukuru wa Uganda, Yoweri Museveni wemeza ko kudakoresha ikoranabuhanga mu mirimo yose, ari nko kurya indyo itagira uburisho (kurumanga cyangwa kunyata nk’uko yabisobanuye); aho ngo imirimo cyane cyane iy’ubuhinzi, inganda, servisi no mu ikoranabuhanga ubwaryo, ICT itagomba kubura.

Ali Bongo Ondimba wa Gabon we ati: “Ahubwo n’ubu twaratinze kubishyira mu ngamba z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU), cyane cyane nk’iyi gahunda yatangijwe n’u Rwanda, yo gutanga mudasobwa kuri buri mwana, kugirango ikoranabuhanga ryitabirwe rihereye hasi”.

Ku bwa Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, ngo abaturage bo mu gihugu cye ni bo bahamya ko mu myaka 10 ishize, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryifashisha internet ryabagejeje ku ihangwa ry’imirimo mishya myinshi.

Ibigo bikomeye ku isi byaje kumurika ikoranabuhanga ryabyo.
Ibigo bikomeye ku isi byaje kumurika ikoranabuhanga ryabyo.

Abakuru b’ibihugu bya Sudani y’Epfo, Mali na Burkina Faso, nabo barajya inama yo kuzamura ikigero cy’abakoresha ikoranabuhanga, nyuma yo kumva raporo y’Umuryango mpuzamahanga w’itumanaho (ITU), uvuga ko abaturage 3% gusa aribo bakoresha internet muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Mu Rwanda hamaze gukorwa byinshi kuva inama ya Connect Africa ibaye mu mwaka wa 2007, aho Ministeri ifite ikoranabuhanga mu nshingano (MYCT), itangaza ko abaturage bakoresha telefone bageze kuri 65%, imiyoboro ya internet ikaba imaze gukwirakwizwa mu gihugu hose ku birometero bigeze ku 5000.

Ikoranabuhanga mu Rwanda rigaragaza ko rimaze guhesha abaturage imirimo, nk’abacuruza ihanahana ry’amafaranga n’ifatabuguzi rya sosiyete za MTN, Tigo na Airtel; ICT kandi ikifashishwa mu bigo by’imari mu kubitsa, kubikuza no gukurikirana imirimo ntaho umuntu ahuriye n’umukozi, rigakoreshwa mu itumanaho mu bigo bya Leta n’ibyabikorera, nta kwirirwa umuntu asiragira.

Inama ya Transform Africa yitabiriwe n'abantu baturutse hirya no hino ku isi.
Inama ya Transform Africa yitabiriwe n’abantu baturutse hirya no hino ku isi.

Abantu bagera ku 1000 baturutse mu bihugu 75 byo ku isi, nibo bitabiriye inama ya Transform Africa; barimo Perezida Museveni wa Uganda, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Blaise Compaore wa Burkina Faso, Ali Bongo wa Gabon, Ibrahim Boubakar Keita wa Mali, na ba Ministiri muri Ethiopia, Congo Brazaville n’u Burundi.

Iyi nama yateguwe n’Umuryango wa ITU uhagarariwe n’umunyamabanga mukuru wawo, Dr Hamadoun Toure, yanitabiriwe n’abayobozi mu bigo mpuzamahanga by’ikoranabuhanga n’itumanaho bya Google, Facebook, KT na Samsung; ikaba ibera i Kigali kuva tariki 28-31/10/2013.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ikoranabuhanga mu rwanda rimaze gufata indi ntera kandi nziza, ibi rero nibyo bizateza igihugu cyacu imbere kandi ubukungu bugakomeza bugatera imbere,Hamwe n’ikoranabuhanga u rwanda rumaze kugera kure rwerekana ibyo rwagezeho kandi runafata ingamba nshya zo kubaka igihugu cyiza gifite intego.

clement yanditse ku itariki ya: 30-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka