Rutsiro: Bishimiye serivisi yo kwandikisha ubutaka ikoresha ikoranabuhanga
Abaturage mu karere ka Rutsiro bishimiye gahunda yo kwandika ubutaka no kububarura kuri nyirabwo hakoreshejwe mudasobwa yahatangijwe kuko yihutisha serivise bitandukanye na mbere aho hakoreshwaga ibitabo.
Uwaje gutangiza iyi gahunda kuri uyu wa kane tariki 20/11/2014 Sylvais Muyombano, umukozi w’igihugu cy’umutungo kamere yavuze ko iri koranabuhanga ryashyizweho kubera imvune ndetse n’igihe cyakoreshwaga bandikisha intoki ikindi kandi ngo nk’uko iterambere rivuga ko mu nzego zose z’u Rwanda zigomba gukoresha ikoranabuhanga.
Yagize ati “Nk’uko mu nzego zose z’igihugu dukangurirwa gukoresha ikoranabuhanga niyo mpamvu no kwandika ubutaka tutasigara inyuma kuko bituma serivisi dutanga yihuta”.
Yanavuze kandi ko ikindi kiza cy’iri koranabuhanga mu kwandika ubutaka ari uko ushobora kureba amakuru yose ushaka y’ubutaka no mu yindi ntara cyangwa akarere mu gihe mbere byasabaga gusa kuba ufite bya bitabo banditsemo.
Ikindi kandi ngo hari gutegurwa ko mu minsi iri imbere abantu bazajya babona amakuru y’ubutaka byabo kuri telefoni igendanwa aho mu gihe hari icyo usabwa uzajya ubona ubutumwa buguhamagaza.
Abo twasanze ku batanga serivisi y’ubutaka mu karere ka Rutsiro badutangarije ko ibi bizatuma gahunda yo kwandikisha ubutaka yihuta nk’uko Malachie wari waje kwandikisha ubutaka bwe yabitangarije Kigali Today.
Ati “bizadufasha cyane nk’ubu nta gihe kinini maze aha ikindi kandi ikoranabuhanga rizafasha abantu numvise ngo mu minsi iri imbere tuzajya tubona amakuru ku butaka kandi hakoreshejwe telefoni icyo gihe umuntu azajya amenya niba umurima cyangwa ikibanza ugiye kugura niba kiri mu ngwate”.
Iri koranabuhanga ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa kane mu karere ka Rutsiro aho abashaka guhinduza ibyangombwa by’ubutaka baguze bari bitabiriye iki gikorwa.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|