Ngoma: Abana 33 bigishijwe ikoranabuhanga mu mushinga wiswe ICT 4 KIDS

Abana 33 bo mu mashuri banza arindwi mu murenge wa Kibungo basoje amasomo ku ikoranabuhanga bahawe mu mushinga ICT 4 KIDS w’ishuri rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Kibungo.

Ubuyobozi bw’iri shuri rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Kibungo butangaza ko buzakomeza iki gikorwa cyo kwigisha abana mu rwego rwo kugirango bazakure bazi ikoranabuhanga ribafasha mu kongera ubumenyi bwabo.

Ubwo aba bana bahabwaga impamyabumenyi mu masomo baribarangijemo ibyumweru bibili, kuri uyu wa 08/08/2014 batangaje ko muri aya mahugrwa bahakuye ubumenyi bukomeye mu ikoranabuhanga buzabafasha kuba bakongera ubumenyi bafite bifashishije Internet.

Abanyeshuri bahawe aya masomo bavuze ko ubumenyi bahakuye buzabafasha muri ejo hazaza habo.
Abanyeshuri bahawe aya masomo bavuze ko ubumenyi bahakuye buzabafasha muri ejo hazaza habo.

Ashingiye ku makuru afite ko ubu iterambere ryose rishingiye ku ikoranabuhanga, Mfitimanikomeye Eloh umwe muri aba bana yavuze ko ubumenyi yahawe buzamworohereza kwiga akiri ku ntebe y’ishuri bukazanamufasha gutanga umusaruro mu kazi yarakuze.

Ashima ubumenyi yahawe yagize ati “Muri iki gihe nta hantu wagenda mu biro utazi computer (mudasobwa) ngo ubone akazi, njyewe numva nzaba minisitiri w’imari nifashishije ikoranabuhanga nzajya nifashisha program ya safemoney mbashe guteza imbere imari na banki.”

Ishimwe Nicole we avuga ko ubu bumenyi buzamufasha mu mwuga w’ubuganga yumva azakora nakura kandi akazagira uruhare mu gufasha abaturage kwirinda indwara.

Yagize ati “Nkubu njye nziga ubuganga, muri Microsoft Excel bizajya bimfasha nko gukora imibare y’abarwayi barwariye mu karere ka Ngoma, nka marariya, abagabo n’ibindi. Nzajya njya no kuri internet ndebe imiti yabasha kuvura aba barwayi nicyo kwiga ikoranabuhanga bizamfasha.”

Abanyeshuri bakurikiranye amasomo muri gahunda ya ICT 4 KIDS bahawe impamyabumenyi.
Abanyeshuri bakurikiranye amasomo muri gahunda ya ICT 4 KIDS bahawe impamyabumenyi.

Gasani Mpatswe akuriye agashami k’ikoranabuhanga mu ishuri rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Kibungo. Avuga ko uyu muhsinga ICT 4KIDS watekerejwe hagamijwe kwagura no gukarishya ubwenge bw’aba bana mu ikoranabuhanga undi musaruro witezwe muri bo ukaba ari uko bazakura bakunda urwego rw’ubuzima.

Yagize ati “Unarebye impamvu twabafashe nuko tuzi ko abana bakiri bato aribo banafata vuba ibintu bijyanye n’ikoranabuhanga, kandi munazi ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’abaganga badahagije twagirango aba bana tunabakundishe umwuga w’ubuganga kuko muri topics bahabwaga zabaga zijyanye n’ubuganga ngo babikunde.”

Ubuyobozi bw’iri shuri butangaza ko aba bana batoranijwe hakurikijwe abatsinze neza mu gihembwe gishize bityo kuba baratoranyijwe mu bandi aho biga bizatuma na bagenzi babo barushaho kugira inyota yo guhabwa amasomo nk’aya bakanabiharanira.

Umuyobozi w'ishuri ry'ubuforomo n'ububyaza aha impamyabumenyi abana bari barangije amasomo ku ikoranabuhanga muri iri shuri.
Umuyobozi w’ishuri ry’ubuforomo n’ububyaza aha impamyabumenyi abana bari barangije amasomo ku ikoranabuhanga muri iri shuri.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

u Rwanda kuba rwigisha abana ICT bakiri bato ni byiza cyane kuko twe twayize dushaje maze si uguhura n’ibibazo nanubu biracyadukurikirana, gusa iyi gahunda ni nziza cyane u Rwanda ruracyatera imbere kandi biciye mu ikoranabuhanga.

Fabrice yanditse ku itariki ya: 11-08-2014  →  Musubize

abana bato nibo igihugu gitezeho imbaraga zejo hazaza , niyo mpamvu bagomba gushyirwa igorora ya buri kimwe cyane kubyihutisha iterambere nkikoranabuhanga, iki gikorwa ni inyamibwa

mahirane yanditse ku itariki ya: 11-08-2014  →  Musubize

ibintu byose ubu bishingiye ku ikoranabuhanga utarizi akaba arasigaye naho aba bana bo nibakomeze bakataze mu iterambere turabashyigikiye

ruvunamacumu yanditse ku itariki ya: 11-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka