Kazabe: Atunzwe n’ikoranabuhanga yiyigishije

Umugabo witwa Niyigena Emmanuel utuye mu kagari ka Kazabe mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero avuga ko nyuma yo gusezererwa mu Ngabo z’Igihugu agasubira mu buzima busanzwe yahisemo kwimenyereza imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga kuko yari afite ikibazo cy’akaboko kadakora neza agasanga atashobora ubuhinzi.

Niyigena avuga ko atabonye amahirwe yo kujya mu ishuri kwiga ikoranabuhanga ku buryo burambuye, ariko kuba yarabikundaga kandi yumva ari ho azakura amaramuko ngo yagiye agerageza we ubwe nyuma ibimunaniye akajya gushaka ababimusobanurira.

Kuri ubu, akora za mudasobwa zagize ibibazo, terefoni, amaradiyo ndetse akanacuruza serivisi zirimo indirimbo n’amashusho akoresheje mudasobwa. Aka kazi ngo niko kamutunze we n’umuryango we, dore ko afite umugore n’abana batatu.

Yiyigishije umwuga ushingiye ku ikoranabuhanga.
Yiyigishije umwuga ushingiye ku ikoranabuhanga.

Aho akorera haba mu rugo iwe ndetse no mu masoko hirya no hino, akoresha mudasobwa bigaragara ko ishaje cyane. Avuga ko nayo ubwayo atayiguze, ahubwo yafashe ibice bya za mudasobwa zapfuye yakuye hirya no hino akabiterateranya agakoramo iyo akoresha ubu.

Uretse kuba ishaje cyane, iyo mudasobwa ye ikora akazi kose izindi mudasobwa zikora akaba ari nayo mpamvu ngo atihutira kugura inshyashya ahubwo amafaranga akoreye akayashora mu bindi bikorwa nk’ubuhinzi n’ubwororozi.

Abakiriya bamusanga mu rugo cyangwa aho akorera mu masoko.
Abakiriya bamusanga mu rugo cyangwa aho akorera mu masoko.

Uyu mugabo uvuga ko ku munsi atabura amafaranga 5000frw, ngo ku kwezi yibarira byibura umushahara w’ibihumbi 150. Asanga bimuteye ishema kuko yitunze kandi ngo abashatse ko abigisha gukora akazi nk’ake arabibigisha, nubwo we ntaho yabyize.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka