Ikoranabuhanga mu buhinzi ngo bigiye guhabwa imbaraga kugirango umusaruro wiyongere

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko igiye kongera imbaraga mu ikoranabuhanga n’itumanaho rijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, harimo kunyuza amakuru n’amatangazo mu bitangazamakuru no muri telefone zigendanwa, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibiribwa uhagije abaturarwanda no gusagurira amasoko.

Mu nama mpuzamahanga y’iminsi itanu ibera i Kigali kuva tariki 04-08/11/2013, ikaba yiga ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi, Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes M. Kalibata yasobanuye ko radiyo ari uburyo bwa mbere bw’itumanaho bugera ku baturarwanda benshi, bukunganirwa na telefone zigendanwa ngo zimaze kugera ku baturage 65%.

“Igice kinini cy’Abanyarwanda bumva radio kurusha ibindi bitangazamakuru, ubwo tuzakoresha amaradio ku batazi gusoma; mwumvise icyo bita smart village (aho mu midugudu hazabaho uburyo bw’ikoranabuhanga buzatanga amakuru ku bahinzi), hari no gukoresha telefone”, nk’uko Ministiri Kalibata yabitangaje.

Abagize Guvernoma y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa mu nama mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu bihinzi.
Abagize Guvernoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa mu nama mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bihinzi.

Yifuje ko inama yatanga imyanzuro igaragaza uburyo abahinzi-borozi bakoresha ikoranabuhanga n’itumanaho, hagamijwe kugira amakuru n’ubumenyi bijyanye n’igihe cy’ihinga, uburyo ubuhinzi butanga umusaruro mwinshi bwakorwa, aho abahinzi babona ifumbire n’imbuto, hamwe n’uburyo babona isoko ry’ibyo bejeje.

Ministeri y’ubuhinzi (MINAGRI) ivuga ko yafatanyije n’iy’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), ndetse n’Ikigo mpuzamahanga gitera inkunga ya tekiniki mu by’ubuhinzi cya CTA; kugirango abahinzi ( benshi bazwi ho ko nta bumenyi bafite) bafashwe n’urubyiruko ruzobereye mu ikoranabuhanga no gukoresha itumanaho.

Gahunda (application) ya e-soko itanga amakuru y’uburyo ibiciro byifashe ku masoko, ni imwe mu zishimwa ko zahinduye imibereho y’abahinzi; ngo hakaba hakenewe n’izindi zaza zikemura ikibazo cy’umusaruro muke utangwa n’abahinzi mu Rwanda, nk’uko Leta ibyifuza.

Inama mpuzamahanga ibera mu Rwanda kandi ngo izakirwamo ibitekerezo bivuye ku bantu baturutse imihingo yose y’isi, kugirango buri wese asangize abandi uburyo iwabo bakoresha mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, nk’uko Ministiri muri MINAGRI yabisobanuye.

I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga yahuriwemo n'abafite aho bahuriye n'ubuhinzi, baturutse hirya no hino ku isi.
I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga yahuriwemo n’abafite aho bahuriye n’ubuhinzi, baturutse hirya no hino ku isi.

Gahunda yo kuri telefone zigendanwa yitwa mFarm muri Kenya na Tanzania, yo ngo itanga inama zitandukanye ku bahinzi, aho bamenya uko bitwara mu bihe by’ihinga, inama zijyanye n’imikorere y’ubuhinzi, aho bakura imbuto ndetse n’imiterere y’ibiciro ku masoko atandukanye”, nk’uko Catherinerose Barretto ukuriye ikigo cyitwa Kinu cyo muri ibyo bihugu yabitanzeho igitekerezo.

Ikigo cya CTA gikorera mu bihugu bya Africa, Caribbean na Pacific ku nkunga y’Umuryango w’ubumwe bw’i Burayi, kivuga ko ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa kigenda cyiyongera mu bihugu bitandukanye byo ku isi, biturutse ku mihindagurikire y’ibihe, ariko kigatizwa umurindi n’ububemyi buke bw’abahinzi.

Inama mpuzamahanga ishakisha uburyo ikoranabuhanga ryakunganira ubuhinzi, yahuje abaturutse mu bihugu bigera kuri 70 byo ku migabane yose yo ku isi. Ije ikurikira indi mpuzamahanga yiswe Transform Africa yabaye mu cyumweru gishize, aho abakuru b’ibihugu by’Afurika bari bifuje ko ikoranabuhanga ryakwibanda cyane mu buhinzi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikoranabuhanga rigomba kugirira abaturage akamaro, duhereye mu buhinzi, kuko aribwo butunze abanyarwanda kugera nko kuri 90%! Bigenze neza ikoranabuhanga ryazamura abatari bake mu Rwanda.

Pinton yanditse ku itariki ya: 6-11-2013  →  Musubize

ubuhinzi buri mubizamura ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’abanyarwanda ku buryo bugaragarira buri wese, ibi rero bigatanga ishusho nyayo y’uko ubuhinzi bukwiye kwitabwaho ku buryo bugaragara kandi bukagira icyo bumarira abanyagihugu, aha rero ntawabura gushimira guverinoma y’u rwanda uburyo ki ikomeje guteza imbere ubuhinzi!!

hirwa yanditse ku itariki ya: 6-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka