Ihurizo ku kwigisha abaturage gusaba ibyangombwa bifashishije ikoranabuhanga

Abakuru b’imidugudu mu Karere ka Musanze, baribaza uburyo bazigishamo abaturage kwaka ibyangombwa bifashishije ikoranabuhanga mu gihe ubwabo badasobanukiwe uko rikoreshwa.

Babitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ukuboza 2015, ubwo bahugurwaga na Rwanda online ku buryo bagomba gushishikariza abaturage kwitabira gusaba ibyangombwa bifashishije ikoranabuhanga yaba kuri telephone cyangwa na mudasobwa.

Abakuru b'imidugudu mu karere ka Musanze, baribaza uburyo bazigishamo abaturage kwaka ibyangombwa bifashishije ikoranabuhanga mugihe ubwabo badasobanukiwe uko rikoreshwa.
Abakuru b’imidugudu mu karere ka Musanze, baribaza uburyo bazigishamo abaturage kwaka ibyangombwa bifashishije ikoranabuhanga mugihe ubwabo badasobanukiwe uko rikoreshwa.

Aba bayobozi bavuga ko nabo ubwabo abenshi badafite terefone zifashishwa mu gukoresha ikoranabuhanga abandi bakaba batazi gukoresha za mudasobwa. Bavuga ko n’abo bayobora abafite izi telefoni cyangwa bazi gukoresha ikoranabuhanga ari mbarwa.

Dukuzumuremyi Ildegarde, umukuru w’umudugudu wa Nyarugandu mu murenge wa Rwaza, avuga ko n’ubwo basobanuriwe uburyo bikorwamo, bitoroshe ku buryo asanga umunsi umwe udahagije kugira ngo bamenye uburyo bazigishamo abaturage.

Agira ati “Uyu munsi wa none ntabwo birinjira mu mutwe neza, aho bigoraniye ni ukuvuga ngo ntabwo dufite amaterefoni afite uburyo bwo gukoresha internet, kandi abaturage nabo baracyafite amaterefoni atarimo internet ku buryo umuntu yakagombye kujya kuri internet abisobanukiwe neza.”

Twagirayezu Jean Damascene, umukuru w’umudugudu wa Rutemba mu murenge wa Cyuve, asaba ko bakongererwa iminsi y’amahugurwa kugirango babisobanukirwe.

Ntabwoba Murangwa Jules umukozi wa Rwanda online ushinzwe imenyekanishabikorwa, asobanura ko buri ntambwe yose y'iterambere itabura imbogamizi, gusa ngo imbogamizi ntizituma abantu batagira icyo bageraho.
Ntabwoba Murangwa Jules umukozi wa Rwanda online ushinzwe imenyekanishabikorwa, asobanura ko buri ntambwe yose y’iterambere itabura imbogamizi, gusa ngo imbogamizi ntizituma abantu batagira icyo bageraho.

Ati “Kugira ngo tubicengeze mu baturage, ni uko nabo batwongerera ubumenyi kuko umunsi umwe ntabwo wari uhagije.

Twakagombye kwongererwa nibuze iminsi itatu, nibwo byakagombye kuducengera neza kuburyo nawe ushobora kugenda ukabyigisha umuturage nk’umuntu ubirimo.”

Abakuru b’imidugudu bavuga ko iyi gahunda izafasha kandi ikanorohereza abaturage ku buryo banayitezeho ko izagabanya ruswa.

Ntabwoba Murangwa Jules umukozi wa Rwanda online ushinzwe imenyekanishabikorwa, asobanura ko buri ntambwe yose y’iterambere itabura imbogamizi, gusa ngo imbogamizi ntizituma abantu batagira icyo bageraho.

Ati “Bamwe ntabwo bazi internet, bamwe ntabwo bafite email, bamwe ntibazi na mudasobwa, ariko nk’igihugu turi mw’iterambere ntabwo twashira amaboko hasi ngo tuvuge ngo kuko batabifite ntabwo bizashirwa mu bikorwa.

Ahubwo turimo turagerageza kugirango babanze babyumve, turateganya gushyira ibikorwa remezo mu mirenge.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NI BYIZA,ARIKO NIBASHYIREHO TECHNOLOGY CENTERS ABATURAGE BIGISHWE BIZASHOBOKA.NTAKINANIRA ABANYARWANDA.

ALPHONSE NSABIMANA yanditse ku itariki ya: 13-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka