Gicumbi: Abaturage barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga nk’umusingi w’iterambere

Minisitiri w’Urubyirubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, arakangurira abaturage bo mukarere ka Gicumbi n’abandi Banyarwanda muri rusange gukoresha ikoranabuhanga kuko ari bimwe mu byabateza imbere.

Ibi yabibasabye ubwo hatangizwaga gahunda y’ubukangurambaga mu gukoresha ikoranabuhanga (ICT) kuri uyu wa 30/5/2014.

Yavuze ko Abanyarwanda muri rusange nibita gukoresha ikoranabuhanga ko aribyo bizazamura ireme ry’uburezi, rigafasha benshi mu rubyiruko gutera imbere kuko bizabafasha kwihangira imirimo.

Basuye ibikorwa bitandukanye bikoresha ikoranabuhanga.
Basuye ibikorwa bitandukanye bikoresha ikoranabuhanga.

Muri iki gikorwa cy’ubukangurambaga, ibigo bitandukanye bikoresha ikoranabuhanga byamurikiye abaturage bo muri aka karere ibikorwa byinshi bitandukanye bamaze kugeraho babikesha ikoranabuhanga.

Mutangana Frederic umuyobozi wungirije mu kigo cya Reta kigisha imyuga iciriritse IPRS, yavuze ko bashoboye gukora amatara akoreshwa n’amashyi mu rwego rwo kwirinda uruhererekane rw’indwara mu gihe umwe yakoze aho bacanira arwaye.

Umutekinisiye yerekanaga uburyo akoma mu mashyi amatara akaka yakongera akazima.
Umutekinisiye yerekanaga uburyo akoma mu mashyi amatara akaka yakongera akazima.

Yagize ati “ Igihe indwara ya Ebora yadukaga mu gihugu cya Uganda twatekereje twe nk’abatekinisi icyo twakora ngo dufashe abantu kwirinda kwanduzanya, nibwo dutekereje kurinda abantu gukora aho bazimiriza amatara n’aho bayakiriza.”

Kuba umuntu yakora aho itara rizimirizwa n’abandi bakaba bakoraho baryatsa biroroha ko haba uruhererekane rw’indwara, nk’uko yakomeje abitangaza.

Yavuze kandi ko iryo koranabuhanga ryo kuzimya amatara ukomye mu mashyi ari uburyo bwiza kuko burinda umuntu kubyuka ajya kuyazimya, ku buryo ashobora gukoma mu mashyi aryamye amatara akazima atarinze kubyuka.

Urubyiruko rwari rwitabiriye ari rwinshi.
Urubyiruko rwari rwitabiriye ari rwinshi.

Bamwe mu rubyiruko bari bitabiriye ubu bukangurambaga, bavuga ko ikoranabuhanga ribafasha mu myigire yabo no gusobanukirwa byinshi baba batabashije kumenya bityo ikoranabuhanga rikabafasha kubisobanukirwa.

Ikindi ngo bumva rizabafasha kumenya kubika ibintu byabo ndetse abakiri bato bitegura kuba abaganga rikazabafasha kuvura indwara runaka no kubafasha kubona indwara umurwayi aba afite.

Ikoranabuhanga ngo ni kimwe mu bintu byunganira ubumenyi umuntu yari asanzwe afite bikamufasha kuvumbura ubundi bumenyi bushya, yifashije mudasobwa n’ubundi buryo butandukanye ubu abanyarwanda bakaba bageze kukigero cya 75% mu kwitabira gukeresha ikoranabuhanga.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka