PesaChoice, uburyo bushya mu ihererekanya amafaranga mu Rwanda
Ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bakomeje guhanga ibintu bishya byafasha leta kugera ku bukungu bwifashisha ihererekanya mafaranga mu koranabuhanga.
PesaChoice LLC ni porogaramu yifashisha telefone bwagiye ku isoko, buzajya bufasha Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange kugera ku bukungu hifashishijwe ikoranabuhanga, nk’uko bitangazwa na Davis Nteziryayo watangije PesaChoice.
PesaChoice ni porogaramu ishyirwa muri telefone ku buntu, ku buryo uyifite ashobora kohereza amafaranga cyangwa akayakira akoresheje MTN Mobile Money, Tigo Cash na Airtel Money.
Yagize ati “Gukoresha telefone abantu bahererekanya amafaranga muri Afurika bikomeje kwiyongera ariko kuba hari Abanyafurika benshi batagera kuri serivise z’amabanki no kwizigamira, uburyo bwacu bugamije kubafasha kugera kuri izo serivisi zitabageragaho.”
Imibare itangwa na banki y’igihugu (BNR), igaragaza ko umubare w’Abanyarwanda bakoresha telefone bahererekanya amafaranga wiyongereye kugera kuri 30% umwaka ushize.
Nteziryayo asanga ari amahirwe ku rubyiruko rw’Abanyarwanda kugira ngo bahange imirimo. Ati “Ubwiyongere bwagaragaye ku bantu n’amafaranga batanga hakiyongeraho uburyo leta yashyizeho bworohereza ikoranabuhanga n’itumanaho, ni amahirwe urubyiruko rwo mu Rwanda rukwiye kubyaza umusaruro.”
PesaChoice LLC ni sosiyete Nyarwanda ikora ibijyanye n’ihererekanya ry’amafaranga ryifashisha telefone ku mugabane w’Afurika.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Pesachoice ni app usanga kuri apps store kuri android cyangwa IOS iyo umaze kuyishyira(download) muri telephone uriyandikisha(sign up) na email cg numero ya telephone hanyuma ubona urutonde(menu) y’ibyo yagufasha iyo ukanze ku idarapo ry’ibihugu usangamo ugatangira kuyikoresha gutyo.
Komera Aimable kutumenyesha neza iyi apps
Nanjy ubu byanyobeye, badupfunyikiye amazi.
Ubu se murumva hari icyo dukuyemo? Nta na mba
Iyi system ikoreshwa ite ko mutadusobanuiye.
How can we use it correctly?
Ubu se uyu mwanditsi yanditse iyi nkuru abanje kuyitekerezaho neza koko?ubu buryo kuba atasobanuye aho butandukaniye nibyo twakoreshaga ntacyo yakoze pe!