Akarere ka Nyamagabe katangije ku mugaragaro ikoreshwa rya e-mboni

Akarere ka Nyamagabe katangije ku mugaragaro ikoreshwa ry’uburyo bwo guhererekanya inyandiko hifashishijwe ikoranabuhanga hagati y’abakozi b’akarere, ibi bikaba bizazanira akarere inyungu haba mu kunoza imitangire ya serivisi, kwihutisha akazi ndetse no kugabanya amafaranga yakoreshwaga mu kugura impapuro.

Asobanura uko ubu buryo bwahawe izina rya e-mboni bukoreshwa, tariki 26/03/2013, umukozi ushinzwe ikoranabuhanga mu karere ka Nyamagabe, Hagenimana Jean de Dieu, yavuze ko abakozi bazaba bafite uburyo bashobora koherezanyamo inyandiko batabanje kuzisohora ku mpapuro (print), ibi bikaba bizoroshya akazi.

Yagize ati: “ni uburyo buzoroshya ihererekanya ry’inyandiko hagati y’abakozi b’akarere. Inyandiko zose zinjiye mu bunyamabanga rusange bw’akarere umunyamabanga rusange azajya azikorera scanning ahite ayoherereza umukozi ayibone kuri mudasobwa bitabaye ngombwa ko ayohererezwa ku mpapuro”.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yakiraga inyandiko yari yohererejwe hifashishijwe e-mboni.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yakiraga inyandiko yari yohererejwe hifashishijwe e-mboni.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert atangaza ko ubu buryo bwa e-mboni buzafasha mu gutanga serivisi nziza kuko buzoroshya ikurikiranwa ry’inyandiko zinjiye mu karere, hakanakurikiranwa niba abakeneye gusubizwa barashubijwe kandi ku gihe, bikanagaragaza umukozi utarabikoze kandi biri mu nshingano ze.

“Icyo bigiye gufasha rero ni mu kunoza imitangire ya serivisi kuko byoroshye ku ikoranabuhanga kumenya inyandiko yose yinjiye mu karere aho igeze, ukamenya niba ari umuturage ugomba gusubizwa ko yashubijwe ku gihe, yaba atashubijwe ukamenya impamvu bitakozwe n’uwagombaga kubikora,” Mugisha.

Uretse kunoza imitangire ya serivisi ndetse no koroshya ikurikiranwa ry’inyandiko zinjiye mu karere, uburyo bwa e-mboni ngo buzanagira uruhare mu kugabanya amafaranga yakoreshwaga mu kugura impapuro n’igihe cyakoreshwaga mu kuzihererekanya hagati y’abakozi b’akarere, ayo mafaranga akajya mu bikorwa biteza imbere abaturage.

Porogaramu ya e-imboni.
Porogaramu ya e-imboni.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamagabe, Nshimiyimana Jean Pierre atangaza ko ubu buryo buzatuma babasha gucungura amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri yagurwaga impapuro buri kwezi.

Ku ikubitiro ubu buryo buzajya bukoreshwa hagati y’abakozi b’akarere gusa, ariko ngo hari gahunda y’uko mu gihe kiri imbere buzajya bunakoreshwa hagati y’akarere n’ibigo na za minisiteri, ibi nabyo ngo bikazavanaho amafaranga ari hagati ya miliyoni na miliyoni n’igice yagendaga mu gutwara ubutumwa hirya no hino buri kwezi; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere akomeza abivuga.

Ubu buryo kandi ngo buzanafasha mu kubungabunga ibidukikije kubera ikoreshwa ry’impapuro nkeya, ndetse no kubika inyandiko no kuzibona bikaba bizoroha ugereranije n’uko byakorwaga mbere.

Uwimana Odette Assia, umunyamabanga rusange w'akarere ngo azaba aciye ukubiri no gusiragira ajyana inyandiko hirya no hino.
Uwimana Odette Assia, umunyamabanga rusange w’akarere ngo azaba aciye ukubiri no gusiragira ajyana inyandiko hirya no hino.

Mu rwego rwo guha abakozi ubushobozi bwo kuzakoresha ubu buryo, Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyabushyize ahagaragara cyahaye amahugurwa abakozi bashinzwe ikoranabuhanga mu turere twose nabo bahabwa inshingano zo kuzahugura abo bakorana.

Mu karere ka Nyamagabe hamaze guhugurwa abakozi 49 haherewe ku munyamabanga rusange w’akarere, umunyamabanga w’umuyobozi w’akarere n’uw’umunyamabanga nshingwabikorwa ndetse n’ushinzwe kwakira abagana akarere kuko aribo bazabukoresha cyane.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka