146 bahawe impamyabumenyi mpuzamahanga mu ikoranabuhanga

Abantu 146 barimo abashinzwe kubungabunga umutekano bahawe impamyabumenyi mpuzamahanga mu ikoranabuhanga zatanzwe n’ikigo mpuzamahanga cyitwa ICDL (International Computer Driving Licence).

Abahawe impamyabumenyi mpuzamahanga mu ikoranabuhanga bari kumwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Abahawe impamyabumenyi mpuzamahanga mu ikoranabuhanga bari kumwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

Tariki ya 24 Werurwe 2017 nibwo bahawe izo mpamyabumenyi, ubwo bari bari ku cyicaro gikuru cya Polisi y’igihugu ku Kacyiru.

Abo bantu barimo 69 bo muri Polisi y’igihugu, 55 bo ngabo z’igihugu (RDF), icyenda bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe amagereza (RCS), umunani bo mu kigo gishinzwe guhugura abakozi na batandatu bo muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT).

Bose bamaze amezi icyenda bahugurwa mu ikoranabuhanga mu buryo mpuzamahanga.

Muri uwo muhango, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert yavuze ko ikoranabuhanga rimaze kuba ifatizo ry’ibintu byose ku buryo ntacyo wakora ngo gitange umusaruro ufatika utarikoresheje.

Ahamagarira abapolisi n’abasirikare babonye bahawe izo mpamyabumenyi kuzakoresha neza ibyo bize kandi bikabyara umusaruro bitezweho.

Agira ati “Dutangije igikorwa kizagera ku banyarwanda bose, mwahereye ku ruhembe rwo kwibohora ubu turi ku ruhembe rwo kwibohora ubukene n’ubujiji.”

Akomeza avuga ko ayo mahugurwa bahawe atandukanye n’andi mahugurwa ajya atangwa kuko ikizamini kidatangwa n’abahuguye.

Icyo kizamini gikorwa ku buryo bumwe ku isi yose, bityo ababashije gutsinda bakaba badashidikanywaho ku ireme ry’ubumenyi bahawe.

Ati “Ikizamini mwakoze ni cyo Abayapani bakoze, muri Bwongereza, Singapour n’ahandi. Ntabwo tuzongera kwemera ko abantu bajyana igipapuro bagisabiraho akazi nta reme. Muri muri bake bafite ubushobozi budashidikanywaho, muzabibyaze umusaruro.”

Minisitiri Nsengimana aha impamyabumenyi umwe mu basoje ayo mahugurwa mu ikoranabuhanga
Minisitiri Nsengimana aha impamyabumenyi umwe mu basoje ayo mahugurwa mu ikoranabuhanga

Abasoje ayo mahugurwa bavuga ko ubumenyi bahawe muri ayo mahugurwa buzatuma bihutisha serivisi batangaga; Stg Uwitonze Chantal abisobanura.

Agira ati “Hari byinshi twakoraga ukajya ufata akantu kamwe ugenda ugashyira mu mashini nyamara ubu twabonye uko ushobora kubikora mu gihe gito cyane n’ibindi bijyanye na mudasobwa, twungukiyemo byinshi.”

Umukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, Dan Munyuza yasabye yahamagariye ababonye izo mpamyabumenyi kuba umusemburo wo gukora akazi kanoze kandi kihuse.

Biteganyijwe ko mu myaka itatu abakozi ba Leta ibihumbi 85 bagomba kuba babonye aya mahugurwa.

Ni amahugurwa agamije guha buri mukozi ubumenyi bw’ibanze bwo gukoresha mudasobwa mu ikoranabuhanga bakaribyaza umusaruro mu kazi kabo ka buri munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyiza twishimiye ayo mahugurwa azadufasha gutera imbere.

gasana yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

Mbere na mbere ndashima kubwa makuru meza mutugezaho gusa byaba akarusho Hari aho mwongeye imbaraga cyane nko mubumenyi bwisi cyane kumakuru aba ataravuzweho cyane, amateka yibintu cg abantu bya kera .murakoze

Rindikumutima protais yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka