Gatsibo: Abayobozi b’utugali barahugurwa ku ikoranabuhanga

Abanyamabanga nshingwabikorwa bose b’utugali tugize Akarere ka Gatsibo, kuri uyu wa kane tariki 5 Kamena 2014, batangiye amahugurwa y’iminsi 2 hagamijwe kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa.

Ubumenyi aba banyamabanga nshingwabikorwa bazavana muri aya mahugurwa, buzabafasha mu guhanahana amakuru ku buryo bwihuse n’izindi nzego, ndetse bakazanahakura bumwe mu bumenyi bw’ibanze ku mikorere ya mudasobwa.

Niyonizera Fidele ni umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho, avuga ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kugira ngo aba banyamabanga nshingwabikorwa b’utugali bongererwe ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga ngo kuko hari aho byagaragaye ko akazi kadindira bitewe n’ubumenyi bucye mu gukoresha uburyo bw’itumanaho ryihuse.

Yagize ati: “Ibi bizafasha mu gusangira no guhanahana amakuru ku buryo bwihuse hagati y’utugali ndetse n’izindi nzego zitandukanye, kandi bizanatuma amakuru azajya agera aho agenewe kujya akiri umwimerere”.

Abayobozi b'utugali bakurikira amasomo ku ikoranabuhanga rya mudasobwa.
Abayobozi b’utugali bakurikira amasomo ku ikoranabuhanga rya mudasobwa.

Bamwe muri aba banyamabanga nshingwabikorwa baganiriye na Kigali Today, badutangarije ko hari ubumenyi bari basanzwe bafite ku mikorere y’ikoranabuhanga ya mudasobwa ngo uretse ko butari buhagije, ubu ngo bakaba biteze gukura byinshi muri aya mahugurwa ndetse ngo bikazanaborohereza mu kazi kabo ka buri munsi.

Mu masomo aba banyambanga nshingwabikorwa b’utugali bagomba guhabwa harimo porogaramu z’ibanze zisanzwe zifashiswa mu kazi ka buri munsi nka; Ms Word, Ms Excel , Power Point ndetse n’itumanaho rikoresha interineti.

Aya mahugurwa yateguwe n’Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’Umuryango utegamiye kuri Leta wa AJIPROD Jijukirwa usanzwe ukorera muri aka karere.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka