Amajyaruguru: “E-Document” ije gukuraho amamiliyoni yatangwaga hagurwa impapuro

Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arashishikariza abayobozi bo muri iyo ntara gukoresha uburyo bwa “e-Document” bufasha abantu kohererezanya ndetse bakanabika inyandiko mu buryo bworoshye bakoresheje ikoranabuhanga kandi ikazanatuma amafaranga baguraga impapuro bayazigama agakora ibindi.

Ubwo ku wa kabiri tariki ya 04/03/2013, hafungurwaga ku mugaragara iyo gahunda mu ntara y’amajyaruguru, abitabiriye uwo muhango, wabereye mu karere ka Burera, baturutse mu turere twose tugize intara y’amajyaruguru, beretswe ko iyo gahunda izaborohereza akazi kandi igatuma barushaho gutera imbere babikesha ikoranabuhanga.

Guverineri Bosenibamwe, watangije gahunda ya “e-document”, yavuze ko iyo gahunda igiye gutuma amafaranga yagendaga ku mpapuro bayazigama kuburyo yakora ibindi bikorwa by’iterambere.

Guverineri Bosenibamwe yasabye abayobozi bo mu ntara y'amajyaruguru gukoresha E-document mu kazi kabo ka buri munsi.
Guverineri Bosenibamwe yasabye abayobozi bo mu ntara y’amajyaruguru gukoresha E-document mu kazi kabo ka buri munsi.

Agira ati “Ahanini abantu bakunze gukoresha uburyo bwa gakondo bwari busanzwe buriho, gukoresha impapuro mu ihererekanyabutumwa, amafaranga yagendaga mu mpapuro yari menshi cyane kuburyo bikenewe kubika neza amafaranga dufite, gukoresha umutungo muke dufite, ugakoreshwa byinshi!

Kuba tuyitangije (e-document) ku munsi wa none…bisobanuye ko kuva ku munsi wa none nta muyobozi n’umwe, nta mukozi n’umwe uzongera kuba ahongaho adakoresheje iyi gahunda ya ‘e-document.”

Abayobozi batandukanye bo mu turere tugize intara y’amajyaruguru bemeza ko “e-Document” izabafasha cyane kuzigama amafaranga.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bugaragaza ko mu gihembwe kimwe gusa, kigizwe n’amezi atatu, bakoreshaga impapuro ziguze amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi 200.

Ngo iyo gahunda nitangira gushyirwa mu bikorwa, hakoreshwa icyakabiri cy’ayo mafaranga yatangwaga kuburyo nimara kumenyerwa ayo mafaranga yose bazayazigama.

Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w'akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y'abaturage ari kwerekana uburyo bakira inyandiko bifashishije ikoranabuhanga rya e-document.
Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ari kwerekana uburyo bakira inyandiko bifashishije ikoranabuhanga rya e-document.

Guverineri Bosenibamwe asaba abayobozi bo mu ntara y’amajyaruguru gukoresha “e-document” mu kazi kabo ka buri munsi kuburyo ngo hazanashyirwaho komisiyo ishinzwe kureba niba koko iyo gahunda ikoreshwa.

Nubwo ariko gahunda yatangijwe ishobora kuzabangamirwa n’ibura rya interineti, Guverineri w’intara y’amajyaruguru avuga ko icyo atari ikibazo ngo kuko ku biro by’uturere twose two muri iyo ntara hari interineti inyaruka ya “Fibre Optics”.

Bifuza ko yanakoreshwa kuri “Smartphone”

Nubwo ariko “e-Document” yishimiwe n’abayobozi bo mu ntara y’amajyaruguru ikoreshwa gusa kuri mudasobwa. Aba bayobozi bifuza yakonareshwa ku matelefone agendanwa agezweho ya Smartphone cyangwa iPad.

Ikindi kandi ngo bifuza ko hajyaho uburyo bumenyesha niba umuyobozi runaka yohererejwe “E-document” nk’uko bigenda iyo umuntu yohererejwe ubutumwa bugufi kuri telefone.

Gahunda ya “e-document” yatangijwe n’ikigo k’igihugu cy’iterambere, RDB, ubwo mu Rwanda hatangiraga gukoreshwa interineti inyaruka ya “Fibre Optics”. Izafasha ibigo bitandukanye kubika inyandiko ndetse no kuzohererezanya hifashishijwe ikoranabuhanga aho kuba ku mpapuro.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

technology izagira aho ituvana naho ituganisha mu nzira igana amajyambere igisabwa ni uko tuyigangukira tukayikoresha

sakindi yanditse ku itariki ya: 5-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka