Rusizi: MTN yegereje abanyeshuri telephone rusange

Mu gihe abanyeshuri bari barabujijwe gutunga ama telephone, ubu noneho Ikigo cy’itumanaho cya MTN cyabagombotse kibaha ubundi buryo bazajya bifashisha kugirango babashe kuvugana n’imiryango yabo.

Ubwo buryo butarasakara hose ni bwitwa Yello Phone buhendutse kuruta ubundi bwose kuko guhamagara ku munota ari amafaranga 10.

Izi telephone ngo zizaba ziri ku bigo nderabuzima , ku bigo by’amashuri n’ahandi hahurira abantu benshi kugirango zibafashe mu itumanaho barushaho gukemurirana ibibazo.

Iyo niyo Telephone yagenewe abanyeshuri n'abandi baciriritse.
Iyo niyo Telephone yagenewe abanyeshuri n’abandi baciriritse.

Munyampundu Norman ushinzwe serivisi zigenerwa abakiriya ba MTN avuga ko iyi gahunda izafasha abanyeshuri cyane mu gihe bari barabuze ubundi buryo bifashisha ngo bahamagarane n’imiryango yabo kandi ngo bizakemura bimwe mu bibazo abanyeshuri bagiraga ntibimenyekane.

Simukadi y’iyi telepfone igura amafaranga 100 kandi ngo abanyeshuri bemerewe gutunga izi Simukadi; nk’uko Munyampundu akomeza abivuga.

Abakozi ba MTN berekana imikorere ya Yello phone.
Abakozi ba MTN berekana imikorere ya Yello phone.

Bamwe mu banyeshuri twaganiriye barimo Dusabe yezu Francine batangaje ko iyi telephone izajya ibafasha gukemura ibibazo cyane cyane mu gihe baba bashaka kuganira n’ababyeyi babo haba mu bibazo baba bafite n’ibindi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka