Facebook yaguze ikoranabuhanga rimenya amajwi kuri telefone zigendanwa

Urubuga rwa Facebook rwaguze sosiyete titwa Mobile Technologies yazobereye mu gukora program zifasha mu gusemura amagambo mu majwi kuri telefonzigendanwa cyane cyane iyitwa jibbigo.

Kugura sosiyete ya Mobile Technologies ngo bizafasha Facebook kunoza ibikorwa byayo igeza ku bakiriya, cyane cyane mu gihe ikoranabuhanga ry’itumanaho rikoresha amajwi kuri internet ririmo kugenda rifata intera ndende.

Tom Stocky, umwe mu bayobozi b’ibicuruzwa bya Facebook yagize ati: “Nubwo abantu barenga miliyari bakoresha Facebook henshi ku isi buri kwezi, turacyakeneye ko isi yose ibasha gukoresha Facebook”.

Mobile Technologies yashinzwe mu 2001, ikoranabuhanga yakoze risemura amagambo mu majwi ritwa jibbigo rikora kuri telephone zikoresha Android na iOS.

Facebook ikomeje urugamba rwo kugeza ku bakunzi bayo serivisi zinoze kandi zibafasha gusangira amakuru mu buryo bworoshye. Mu gihembwe cya kabili cy’uyu mwaka, Facebook yari imaze kugera ku bantu barenga miliyari imwe na miliyoni 15.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka