E-source ije gufasha Abanyarwanda kumenya amakuru ku buryo bwihuse

Uko u Rwanda rukomeza gutera imbere hifashishijwe ikoranabuhanga, niko n’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye bakomeza kugendana naryo hanavumburwa ubumenyi buhanitse mu kuryifashisha mu kwihangira imirimo.

Umushinga witwa e-source ugiye gufasha buri wese kumenya amakuru atandukanye akenerwa na buri wese yifashishije telephone ye hatitawe ku bwoko bwayo cyangwa kuba ifite internet.

Umuyobozi wa e-source, Muhizi Charles yagize ati “ mubyukuri burya ubukungu bwa mbere ni ukumenya amakuru, tugiye gufasha Abanyarwanda b’ingeri zose kubona amakuru yihuse kuri telephone zabo utitaye ku bwoko bwa telephone cyangwa kuba ifite internet”.

Yakomeje avuga ko abantu beshi bahuraga n’ikibazo cyo kutabonera amakuru ku gihe cyane cyane amakuru ajyanye n’ahatangwa akazi, amasoko ya Leta, gukurikiranira hafi kandi byihuse bimwe mu bitekerezo by’abayobozi kuri Twitter ndetse n’ibindi bitewe no kutagira ubushobozi bwo kugera kuri internet cyangwa ubwo gutunga telephone zigezweho.

Yagize ati “ubu noneho umuntu utunze telephone iciriritse nka karasharamye ashobora kubona amakuru yose akenera byoroshe kandi byihuse akanze ububare *567# agahita abona urutonde rw’ibyo akeneye kumenyaho amakuru”.

Umuyobozi wa e-source, Muhizi Charles.
Umuyobozi wa e-source, Muhizi Charles.

Umuyobozi wa The e-source Ltd kandi yasobanuye ko ubu buryo bugiye kwihutisha gahunda za Leta zirimo kwihutisha ubutumwa bugufi (sms) ku baturage ku bijyanye na gahunda zibagenerwa igafasha kandi cyane abaturage ndetse n’abamukerarugendo kumenya gahunda na adresse z’ibigo bitandukanye bitanga service.

Aha Bwana Muhizi akaba atanga urugero rw’aho umuntu ashobora kuba yifuza address z’ikigo runaka yakwandika muri telephone ye ijambo Ab agasiga akanya akandika izina ry’ikigo akohereza kuri 5608 agahita abonza amakuru yose ajyanye n’icyo kigo yifuza.

Imwe mu mirenge yakoreweho ubushakashatsi ku byiza by’iyi gahunda ya e-source harimo imirenge ya Remera, Kimironko n’ahandi bemeza ko iyi gahunda nigera hose bizafasha Leta kudasesagura umutungo ku gendo zakorwaga n’abayobozi b’imirenge n’imidugudu bityo n’imisoro yatindaga gutangwa ikihuta kurushaho kuko hifashishijwe ubutumwa bugufi kuri telephone bushobora kugera ku baturage bose mu gihe gito.

Turatsinze Bright

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka