Airtel yaguze Tigo Rwanda

Isosiyete y’itumanaho ya Bharti Airtel yamaze gutangaza ko yaguze bidasubirwaho Tigo Rwanda, isosiyete y’itumanaho imaze imyaka umunani ikorera mu Rwanda.

Airtel yaguze Tigo Rwanda bidasubirwaho
Airtel yaguze Tigo Rwanda bidasubirwaho

Bharti Airtel, ikigo cy’itumanaho cy’Abahinde, igira iti “Bharti Airtel Limited yamaze kugirana amasezerano n’isosiyete y’itumanaho yitwa Millicom International Cellular S.A. (Millicom) azatuma Airtel Rwanda yegukana imigabane ingana na 100% ya Tigo Rwanda.”

Ibyo bivuze ko abakiliya ba Tigo mu Rwanda bazahita bakoresha umurongo wa Airtel Rwanda .

Ibyo bikazatuma Airtel Rwanda iba sosiyete y’itumanaho ya kabiri mu Rwanda ikomeye, yinjiza miliyoni zibarirwa muri 80 z’Amadolari ya Amerika (abarirwa muri miliyari 68Rwf).

Sunil Bharti Mittal, uyobora Bharti Airtel avuga ko kugura Tigo Rwanda biri mu rwego rwo kongera ingufu za Airtel mu Rwanda no kwigarura isoko ry’itumanaho muri Afurika.

Ikinyamakuru business-standard.com dukesha iyi nkuru, cyanditse ko Raghunath Mandava, umuyobozi wa Airtel muri Afurika ahamya ko kuba Airtel yaguze Tigo Rwanda isoko ry’itumanaho mu Rwanda rizabyungukiramo kuko ngo abantu bazaryoherwa n’umurongo wa Airtel na interineti yayo ya 3G na 4G ndetse na Airtel Money.

Tigo Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2009. Ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni eshatu zirenga.

Airtel Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012. Kuri ubu ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 120 )

Nukuntu abagore dutunze bamwe tubakesha tigo!!harebwe uko bigororwa he kubaho guhombya abakiriya bari bari Ku murongo wayo!!!

Hermille yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

icyifuzo cyanjye nuko mwagabanya igiciro cya internet kuko mwabanje kutudabagiza 500rwf zamarag’ukwezi kose murangije muyagira ay’icyumweru kimwe. murumva mutarakabije koko? nkanjye nabaye mbitse sim card yanjye pe, kuko byantey’umujinya

Alias yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ibiciro bya Aitel birahanitse sana igabanye.

Jeanne yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Autel nubwo yaguzeTigo igabanye ibiciro byayo kuko bihanitse !

Jeanne yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Tigo ni business yakoraga yari imaze gushinga imizi tuyemera none bashukishije amafranga OK safe journey tuxaguma impfura MTN

alias peace yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ikiba aitel NATO connection zayo ninke pe!

Antoinette yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Bibaye sawa kbsa nubundi ntana telephone za simcard 3 zigisohoka, so aha ni ça va

Israël yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Bibaye sawa kbsa nubundi ntana telephone za simcard 3 zigidohoka, so aha ni ça va

Israël yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Kuyigura ningombwa na MTN turayigura vubaha kubijyanye internet PAC bimeze neza kdi ntihenda ahubwo batubwire simukadi dufite za Tigo bazatuguranira bizagenda gute?

Yambabariye Celestin yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ubona baguze MTN ko mbona ariyo byatangiye gucanga.Ngaho network ya ntakigenda, kwiba aba client wanabibaza ugategereza ko hari icyo babikoraho ugaheba, ahubwo ubutaha umuntu azajya yandikira RURA

Jean yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Bibaye sawa kbsa nubundi ntana telephone za simcard 3 zigidohoka, so aha ni ça va

Israël yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Nubwo kugura Tigo Rwanda bizongerera ubushobozi Airtel, ubwo ibi bishatse kuvugako Tigo itazongera kubaho? Cg hari indi mikorere mishya Tigo izagira?

Gilbert yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

tigo izahinduka Airtel 100% abakoreshaga umurongo wa Tigo bashobora kuzakomeza kuwukoresha ariko ukiiyongera mu mirongo ibarfirwa ku yindi mirongoya Airtel. izina n’ibirango n’ibindi byose byagaragazaga Tigo byo bigomba guhinduka Airtel nta kabuza

Benjamin yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Uracyabyibazaho? Rwandatel urayibuka niba uyibuka rero Tigo nayo izagumaho nk’uko Mobile za Rwandatel zagumyeho !!

Iyo ugenda gahoro mu muhanda abandi bagucaho wana!! Byanarinda ugasanga n’amasahani bayogeje!! Tigo bayikuye mu isoni ahubwo kuko n’ubundi yari hafi gufunga imiryango kubera services mbi zabo!!

Manzi yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Uracyabyibazaho? Rwandatel urayibuka niba uyibuka rero Tigo nayo izagumaho nk’uko Mobile za Rwandatel zagumyeho !!

Iyo ugenda gahoro mu muhanda abandi bagucaho wana!! Byanarinda ugasanga n’amasahani bayogeje!! Tigo bayikuye mu isoni ahubwo kuko n’ubundi yari hafi gufunga imiryango kubera services mbi zabo!!

Manzi yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

kuba izagurisha imigabane 100% bivuze ko rwose izibagirana!!
gusa wenda ishobora gusigarana FIX na Internet(doubt) nka rwanda tel!!!!

brian yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ntago izongera kubaho kuko yaguzwe nabandi basanzwe bakora nkibyo yakoraga.

Elias yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ndakurahiye sinakoresha airtel

Sunil yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ndakurahiye sinakoresha airtel

Sunil yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka