Airtel yaguze Tigo Rwanda

Isosiyete y’itumanaho ya Bharti Airtel yamaze gutangaza ko yaguze bidasubirwaho Tigo Rwanda, isosiyete y’itumanaho imaze imyaka umunani ikorera mu Rwanda.

Airtel yaguze Tigo Rwanda bidasubirwaho
Airtel yaguze Tigo Rwanda bidasubirwaho

Bharti Airtel, ikigo cy’itumanaho cy’Abahinde, igira iti “Bharti Airtel Limited yamaze kugirana amasezerano n’isosiyete y’itumanaho yitwa Millicom International Cellular S.A. (Millicom) azatuma Airtel Rwanda yegukana imigabane ingana na 100% ya Tigo Rwanda.”

Ibyo bivuze ko abakiliya ba Tigo mu Rwanda bazahita bakoresha umurongo wa Airtel Rwanda .

Ibyo bikazatuma Airtel Rwanda iba sosiyete y’itumanaho ya kabiri mu Rwanda ikomeye, yinjiza miliyoni zibarirwa muri 80 z’Amadolari ya Amerika (abarirwa muri miliyari 68Rwf).

Sunil Bharti Mittal, uyobora Bharti Airtel avuga ko kugura Tigo Rwanda biri mu rwego rwo kongera ingufu za Airtel mu Rwanda no kwigarura isoko ry’itumanaho muri Afurika.

Ikinyamakuru business-standard.com dukesha iyi nkuru, cyanditse ko Raghunath Mandava, umuyobozi wa Airtel muri Afurika ahamya ko kuba Airtel yaguze Tigo Rwanda isoko ry’itumanaho mu Rwanda rizabyungukiramo kuko ngo abantu bazaryoherwa n’umurongo wa Airtel na interineti yayo ya 3G na 4G ndetse na Airtel Money.

Tigo Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2009. Ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni eshatu zirenga.

Airtel Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012. Kuri ubu ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 120 )

Aitel ishobora kwibwirako kugura Tigo aribwo izunguka ikazisanga mugihombo kitavugwa kuko isura ifitweho nabenshi niya rwandatel muhe imbaraga Mtn

Alias yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ahubwo ibibazo bijyiye kwiyongera kubyo airtel yari ifite mu gutanga service mbi:nonese nta connection za swap igira,ntifasha abakiliya bayihamagaye ku 100,abaranguza za mitiyu ntibagera mu byaro,mbese ni byinshi

Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Mudusobanurire neza,abakoreshaga simcard yatigo biragenda gute? Barayibroka cg?

Emmy chris yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Mudusobanurire neza,abakoreshaga simcard yatigo biragenda gute? Barayibroka cg?

Emmy chris yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Niyo mpamvu bari kukgurisha sim card muntara

Rose yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Niyo mpamvu bari kukgurisha sim card muntara

Rose yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Turabemera ariko ibiciro byanyu bya Internet bigiye kudusaza kuko murahenda cyane bikabije.murakoze

Manzi yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

OK naho mutunezeze muduhe pack nkiza airtel kbs turabemera. nkurubyiruko kbs mutunezeze muminsi mikuru

fabrice yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

ibisibibaho peee

honore yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

tigo izongera kubaho cy ntag izavah muzayomgereea forc

alias yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

ahubwose ko yagize Togo isize MTN nukuntu service zabo aribigwari gusa ngaho barasirasiza akiriya kumasrvice center inshuro zirenga 16 kukibazo kimwe,ngaho.....,
yewe sinakubwira bazavuze nabi Nina byarabayobeye abashoboye bakabashoraho imari!
reka twitege Icyo airtel iduteganyirije

Manayabagabo yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Mugire vuba mugure na MTN irya amafaranga yaba client kubusa ugura pack bavuga ngo ni iminsi 7 kuwa 6 bati yarangiye yakabaye irangira ku isaha wayiguriyeho na network zabo zananiranye abantu bari kwishyura frw ukwezi kukarangira idakora amafaranga akaba arahiye.

alice keza yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka