Airtel yaguze Tigo Rwanda
Isosiyete y’itumanaho ya Bharti Airtel yamaze gutangaza ko yaguze bidasubirwaho Tigo Rwanda, isosiyete y’itumanaho imaze imyaka umunani ikorera mu Rwanda.
Bharti Airtel, ikigo cy’itumanaho cy’Abahinde, igira iti “Bharti Airtel Limited yamaze kugirana amasezerano n’isosiyete y’itumanaho yitwa Millicom International Cellular S.A. (Millicom) azatuma Airtel Rwanda yegukana imigabane ingana na 100% ya Tigo Rwanda.”
Ibyo bivuze ko abakiliya ba Tigo mu Rwanda bazahita bakoresha umurongo wa Airtel Rwanda .
Ibyo bikazatuma Airtel Rwanda iba sosiyete y’itumanaho ya kabiri mu Rwanda ikomeye, yinjiza miliyoni zibarirwa muri 80 z’Amadolari ya Amerika (abarirwa muri miliyari 68Rwf).
Sunil Bharti Mittal, uyobora Bharti Airtel avuga ko kugura Tigo Rwanda biri mu rwego rwo kongera ingufu za Airtel mu Rwanda no kwigarura isoko ry’itumanaho muri Afurika.
Ikinyamakuru business-standard.com dukesha iyi nkuru, cyanditse ko Raghunath Mandava, umuyobozi wa Airtel muri Afurika ahamya ko kuba Airtel yaguze Tigo Rwanda isoko ry’itumanaho mu Rwanda rizabyungukiramo kuko ngo abantu bazaryoherwa n’umurongo wa Airtel na interineti yayo ya 3G na 4G ndetse na Airtel Money.
Tigo Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2009. Ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni eshatu zirenga.
Airtel Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012. Kuri ubu ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni ebyiri.
Ibitekerezo ( 120 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabona amaherezo hazasigara sosiyete y’itumanaho imwe. kuko na Rwandatel Niko yagiye! reta ihatubere nkabaturage tutabangamirwa. nibiba na ngombwa haze izindi twibere mwipiganwa kuko rirafasha mugutanga Ibikenewe kugihe Mandi vuba.
Uwadukiza MTN ni we waba Nakoze kuko iteye Ishozi pee Uzi kugura Internet bundle ikarangira nta cyo Ikumariye,harya Aba client barebererwa na Nde ko MTN ikabije kutwiba
Airtel kuba iguze tigo turahombye kuko tigo yatangaga internet ahantu hose naho airtel tubonye harigihe bandle zishira Iran a in ores he she kdi wafunguyr data ubwo icyifuzo nuko yakongera iminara network ikagera kuri bose
KANDI IBYO NTACYO BIDUTWAYE NKABAKILIYA ICYANGOMBWA NUKO BADUHA UMURONGO NGENDERWAHO
Kiguzwe bitunguranye Muzihangane muduteguze Amafaranga yacu mutazaya fungirago
Ndasobanuza neza igihe bizashyirwa mubikorwa muburyo busobanutse umukiriya yumva. murakoze ndabakunda
Kiguzwe bitunguranye Muzihangane muduteguze Amafaranga yacu mutazaya fungirago
Njye sinumva impamvu Aitel yaguze Tigo. Ubwo se aba client bayo ntitubihombeyemo? Gusa Aitel izongere connection igere hose nk’ uko iya Tigo yarimeze bityo tujye tuyikoresha nta kibazo ndetse na connection yiyongere.
wellcome! icyo dukeneye ni service nziza Ku giciro cyiza cyangwa gito,ibyo ni byo dukeneye, ibya simcard muzakore Ku buryo change iba automatic, thx
TIGO NA AIRTEL,,,,, ahantu hose biri kwivanga
bikaba AIRTEL/TIGO
Tigo igendeye igihe.
Nonese ko mutatubwiye niba Sim card ya tigo izahita iva ku murongo? Nonese murabona ntangaruka tuzagira kugirango umuntu abone nimero z’abantu yarafite?
njyewe mbona ntakibazo cyasimucad kotwahranye 08 ubu akaba ari 078 ntibyabaye nkoguhumbya kandi burimuntu akagumana umurongowe ntekerezako bizaba nkuko tukagumana imirongo yacu
abantu uzababona icyo udashobora kubona ni resaux ya tigo