Airtel yaguze Tigo Rwanda

Isosiyete y’itumanaho ya Bharti Airtel yamaze gutangaza ko yaguze bidasubirwaho Tigo Rwanda, isosiyete y’itumanaho imaze imyaka umunani ikorera mu Rwanda.

Airtel yaguze Tigo Rwanda bidasubirwaho
Airtel yaguze Tigo Rwanda bidasubirwaho

Bharti Airtel, ikigo cy’itumanaho cy’Abahinde, igira iti “Bharti Airtel Limited yamaze kugirana amasezerano n’isosiyete y’itumanaho yitwa Millicom International Cellular S.A. (Millicom) azatuma Airtel Rwanda yegukana imigabane ingana na 100% ya Tigo Rwanda.”

Ibyo bivuze ko abakiliya ba Tigo mu Rwanda bazahita bakoresha umurongo wa Airtel Rwanda .

Ibyo bikazatuma Airtel Rwanda iba sosiyete y’itumanaho ya kabiri mu Rwanda ikomeye, yinjiza miliyoni zibarirwa muri 80 z’Amadolari ya Amerika (abarirwa muri miliyari 68Rwf).

Sunil Bharti Mittal, uyobora Bharti Airtel avuga ko kugura Tigo Rwanda biri mu rwego rwo kongera ingufu za Airtel mu Rwanda no kwigarura isoko ry’itumanaho muri Afurika.

Ikinyamakuru business-standard.com dukesha iyi nkuru, cyanditse ko Raghunath Mandava, umuyobozi wa Airtel muri Afurika ahamya ko kuba Airtel yaguze Tigo Rwanda isoko ry’itumanaho mu Rwanda rizabyungukiramo kuko ngo abantu bazaryoherwa n’umurongo wa Airtel na interineti yayo ya 3G na 4G ndetse na Airtel Money.

Tigo Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2009. Ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni eshatu zirenga.

Airtel Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012. Kuri ubu ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 120 )

mfite Nomero 2 zigomba kujya muri Airtel ariko nibishoboka ko bazihindura bizakorwa bite?
urugero niba mfite 0722222265 nkabona 0733333365 bitakunda nkabona 0732222265.

Murakoze!

TWAGIRAYEZU Innocent yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Mwiriwe neza nimutubarize nk’abagent dukora TIGO cash ESE ntangaruka byadutera nko kubura amafaranga yacu abari kuri agent simcard cyangwa tukagira nikibazo cyo kudagembwa umufuragiro w’ukwezi turigukoramo ,tukaba n’abashomeri?,nimutubarize kandi Mudusubize.

Clovis yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Mwiriwe neza nimutubarize nk’abagent dukora TIGO cash ESE ntangaruka byadutera nko kubura amafaranga yacu abari kuri agent simcard cyangwa tukagira nikibazo cyo kudagembwa umufuragiro w’ukwezi turigukoramo ,tukaba n’abashomeri?,nimutubarize kandi Mudusubize.

Clovis yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

turabyishimiye cyane kuko airtel yaguye imikorere yayo nibyiza cyaneeee

bitegwamaso alphonse yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

ese ikibazo nfite umuntu wabitse amafaranga kuri Tigo cash bizajyenda gute please mumbwire tube dukuraho ayacu

Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

UBUSE TUZABIGENZA DUTE TWARITUMAZE KUMENYERA SERVESE ZATIGO NACYO MTN IRAHARI

Niyitegeka Nazar yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

ndababaye cyane.nari narahize ko ntazigera nkoresha airtel na rimwe none ndabona amaherezo urushyize kera rugiye kumpinyuza.

Eugene yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Habaye ikiyekibazo ko tigo ntacyinuyaritwaye y’ izimukirahe n
kingiyeguchenesha abantu beshi.

Theophile yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

ISO mpinuka zahato nahato ubwo nkatwe abafatabuguzi Baryo,ubwo Hari ibyiza tuzabonamo? Ko nibura Tigo yageragezaga.

Celestin yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

ISO mpinuka zahato nahato ubwo nkatwe abafatabuguzi Baryo,ubwo Hari ibyiza tuzabonamo? Ko nibura Tigo yageragezaga.

Celestin yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

sm turazita mtubwire

Ni peter yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

ariko uguteryeka agukubita aryamye koko

sinibagiwe zacharie yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka