Airtel yaguze Tigo Rwanda

Isosiyete y’itumanaho ya Bharti Airtel yamaze gutangaza ko yaguze bidasubirwaho Tigo Rwanda, isosiyete y’itumanaho imaze imyaka umunani ikorera mu Rwanda.

Airtel yaguze Tigo Rwanda bidasubirwaho
Airtel yaguze Tigo Rwanda bidasubirwaho

Bharti Airtel, ikigo cy’itumanaho cy’Abahinde, igira iti “Bharti Airtel Limited yamaze kugirana amasezerano n’isosiyete y’itumanaho yitwa Millicom International Cellular S.A. (Millicom) azatuma Airtel Rwanda yegukana imigabane ingana na 100% ya Tigo Rwanda.”

Ibyo bivuze ko abakiliya ba Tigo mu Rwanda bazahita bakoresha umurongo wa Airtel Rwanda .

Ibyo bikazatuma Airtel Rwanda iba sosiyete y’itumanaho ya kabiri mu Rwanda ikomeye, yinjiza miliyoni zibarirwa muri 80 z’Amadolari ya Amerika (abarirwa muri miliyari 68Rwf).

Sunil Bharti Mittal, uyobora Bharti Airtel avuga ko kugura Tigo Rwanda biri mu rwego rwo kongera ingufu za Airtel mu Rwanda no kwigarura isoko ry’itumanaho muri Afurika.

Ikinyamakuru business-standard.com dukesha iyi nkuru, cyanditse ko Raghunath Mandava, umuyobozi wa Airtel muri Afurika ahamya ko kuba Airtel yaguze Tigo Rwanda isoko ry’itumanaho mu Rwanda rizabyungukiramo kuko ngo abantu bazaryoherwa n’umurongo wa Airtel na interineti yayo ya 3G na 4G ndetse na Airtel Money.

Tigo Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2009. Ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni eshatu zirenga.

Airtel Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012. Kuri ubu ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 120 )

Nibyagaciro byaribikenewe kandi bako

Sean paur yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Twishimiye kwaguka kwanyu ariko murakabije guhenda. Ex:nka intenet pac yanyu irahenda cyane. Mwisubireho

lily yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Nimbizinesi bakora kandi bashaka kunguka rero nibakomereze ago

Njamira umwiza yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

mbese nuko bimeze nibyanyabyo

bertin yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Bazagure na MTN iteye umujinya kubera network itagenda neza

Alias yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Bazagure na MTN iteye umujinya kubera network itagenda neza

Gilbert yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

nibyo kabisa, ahubwo iyo bigurira MTN kuko service zabo nta kigenda kbsa

observer yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ndibaza nonese abafite Tigo zirahita ziba Broked

Ismael yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Zirahita ziba aitel

Osee yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Mubyukuri ibibintu Mbona bitashoboka pee Bivuzeko Tigo yaba igiye kwibagirana koko?

Emmy yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ubuse Rwanda tel irihe?ibyo birashoboka cyane kuko company ihita ifata ibikorwa byose byakorwaga n’abo iguze ikaba Ariyo ibikora cyangwa ikavanaho bimwe muri byo ikazana ibishya.

Jjj yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ahubwo izagure na MTN dore byarayiyobeye, isigaye ifite service zidashimishije na gato !!

Alias yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

simbyizeye kbx.gusa niba ariko biri ,bagure imikorere ya network ahantu hose kbx kuko ntwk zitagenda ni foooo.

Beloved yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka