Abafatabuguzi ba MTN ntibishimiye ikibazo bagize cyo kutabasha gushyira amakarita muri telefoni

Bamwe mu bafatabuguzu ba MTN bagerageje gushyira amakarita yo guhamagara muri telefoni zabo bikanga, baratangaza ko batishimiye uburyo byabiciye gahunda kandi n’iyi sosiyete ntibisegureho ku gihe.

Uretse abararanye amafaranga muri telefoni, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 18/12/2013, undi wese wagerageje gushyira amafaranga muri telefoni ye ntibyemeye.

Uwitwa Mamy yatangarije Kigali Today ko yashakaga guhamagara umuntu wagombaga kumwoherereza ibicuruzwa yatumije ariko ku geza ku isaha ya saa tanu byari bitarashoboka.

Yagize ati “Nk’ubu uyu munsi sindi bushobore gukomeza gahunda zanjye z’ubucuruzi kuko umuntu wagombaga kunzanira ibicuruzwa sinshobora kumuhamagara ngo anzanire ibyo muhitiyemo.”

Undi nawe yatangaje ko kugeza izi saha adashobora no kubipa ngo byibura bamuhamagare, kuko nta n’ifaranga yari asigaranye muri telefoni ye. Yemeza ko nadahamagara mbere ya saa sita gahunda zose ze z’umunsi ziza kuba zipfuye.

Ku ruhande rwa MTN, usibye abakoresha urubuga rwa Twitter bashoboye kubona ubutumwa bubihanganisha, abandi ntibamenye ko ari ikibazocya tekiniki iyi sosiyete yagize.

Ku rukutwa rwayo rwa Twitter, MTN yagize iti “Twiseguye ku bakiriya bacu batari kubasha gushyira ikarita muri telephone. Turi kubikurikirana kandi birakemuka bidatinze. Murakoze.”

Ubu butumwa bwabanjirijwe n’abandi bakoresha uru rubuga bagaragaje ukutishimira imikorere ya MTN muri iyi minsi, ndetse habonekamo n’abatukana bakoresheje Twitter. Benshi mu bagize icyo bavuga nabo bagaragaje ko batishimiye ko batashoboye gukoresha amakarita yabo.

Iki kibazo cyo kudashobora gushyira amafaranga muri telefoni kije gikurikirana ibindi bimaze iminsi ku bakoresha internet ya Modem 3G nayo idakora neza. Nabyo byagize uruhare mu kudindiza akazi cyane cyane ku bakoresha internet mu kazi kabo.

Abakoresha uburyo bwo kohererezanya amafaranga buzwi nka MTN Mobile Money, ubwa M2U bwo guhererekanya amafaranga yo guhamagara nabwo bwagaragaje ibibazo bitandukanye, ndetse MTN ikaba yaranasabye imbabazi abakiliya bayo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka