Urubyiruko rwakoze porogaramu zinoza serivisi rwahembwe

Leta yahembye urubyiruko rwakoze programu za telefone zifasha abaturage gutanga ibirego, iyo batanyuzwe na servisi bahabwa mu nzego z’ibanze.

Uwitwa Igiraneza Origene ufite ikigo cyitwa O’Genius Priority, yahawe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3.75(Rwf), kubera program ya telefone ifasha abaturage kugeza ku Rwego rushinzwe imiyoborere (RGB), ibitekerezo n’ibibazo bagize kuri serivisi bahabwa n’inzego z’ibanze.

Ministiri Jean Philbert Nsengimana agenera igihembo kirimo sheki ya miliyoni 3.750(Rwf), Igiraneza Origene warushije abandi mu gufasha abaturage kugaragaza akarengane na ruswa.
Ministiri Jean Philbert Nsengimana agenera igihembo kirimo sheki ya miliyoni 3.750(Rwf), Igiraneza Origene warushije abandi mu gufasha abaturage kugaragaza akarengane na ruswa.

Yagize ati “Iyi program ifite agace ko gutanga ibitekerezo, aho wandika ubutumwa ukavuga ibitagushimishije, ku batazi kwandika cyangwa batabishoboye wafata amajwi, baba bagusabye ruswa cyangwa bakurenganije; ugahita ubyohereza kuri RGB no ku Muvunyi.”

Igiraneza ngo akeka ko mu kwezi kw’imiyoborere RGB itabasha kurangiza ibibazo by’abaturage, bitewe n’uko abenshi baba batabonye uko bayibigezaho; bikiyongeraho no gusiragizwa kw’abaturage mu nzego z’ibanze zose.

Abitabiriye umuhango wo guhemba urubyiruko rwahimbye gahunda zifasha abaturage mu miyoborere myiza.
Abitabiriye umuhango wo guhemba urubyiruko rwahimbye gahunda zifasha abaturage mu miyoborere myiza.

Avuga ko abantu bafite telefone zo mu bwoko bwa “Smart phone”, bashobora kwihangira imirimo, bakajya mu baturage kwakira ibibazo no kubibagereza ku nzego zibishinzwe. Igiraneza avuga ko ateganya gushyira iyi porogarame no mu zindi telefone zose zisanzwe.

Umuyobozi Mukuru Prof Shyaka Anastase umuyobozi wa RGB, yavuze ko porogaramu ikenewe cyane kandi biteguye kuyikoresha mu gushyikirana n’abaturage no kubakemurira ibibazo,

Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yavuze ko hakiri amahirwe menshi urubyiruko rugomba kubyaza ikoranabuhanga.

Ifoto y'urwibutso igaragaza abayobozi muri Leta, abakemurampaka, abahawe ibihembo n'abaterankunga.
Ifoto y’urwibutso igaragaza abayobozi muri Leta, abakemurampaka, abahawe ibihembo n’abaterankunga.

Ati “Ntabwo igisubizo kimwe gihagije kugira ngo ibibazo biri mu gutanga serivisi inoze bikemuke; tugomba kureba amahirwe yatuma ikoranabuhanga ritanga serivisi zinoze kurushaho, ndetse turebe serivisi zizakenerwa mu minsi iri imbere ubwo abanyarwanda bose bazaba bafite ikoranabuhanga.”

Imirongo ya telefone igera kuri miliyoni umunani mu Rwanda, ni ikimenyetso cy’uko abenshi mu baturage bafite telefone, akaba ari amahirwe benshi babyaza umusaruro, nk’uko Ministiri Nsengimana yabitangaje.

Igiraneza niwe waje imbere y’urundi rubyiruko 26 rwahataniye igihembo cya RGB, aho batanu ba mbere bahawe icyemezo cy’ishimwe n’igikombe, ariko batatu ba mbere bongererwaho amafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

muraho neza nabasabagta ngo murwengo rwo guteza umwunga w’ubunyamakuru imbere ngo mujye muduha umwanya natwe nkuru byiruo

ndacyayisenga elie yanditse ku itariki ya: 5-09-2018  →  Musubize

nagire ayidukwirakwizeho\
umuntu yayibona ate

Ndacyayisenga Elie Gahengeri yanditse ku itariki ya: 15-12-2015  →  Musubize

nagire ayidukwirakwizeho

Ndacyayisenga Elie Gahengeri yanditse ku itariki ya: 15-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka