Ukudahuza mu bucuruzi biracyabangamiye ubwisanzure mu itumanaho ry’akarere

Ukudahuza kw’amasosiyete acuruza itumanaho mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) biracyabangamiye ubwisanzure bw’abaturage mu guhamagarana, kuko ibiciro bigihanitse ariko hashyizweho ingamba zo guhuza imikoranire ibigo bicuruza itumanaho muri aka karere.

Ku ruhande rwa tekinike biroroshye guhuza imirongo ku buryo ubwisanzure mu guhamagarana mu karere bwagerwaho, nk’uko Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT), Jean Philbert Nsengimana, yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 26/5/2014.

Yagize ati “Abashinzwe ubuziranenge mu karere ubu tuvugana bari i Kampala mu biganiro by’uko habaho umurongo umwe w’itumanaho nk’uko byasabwe n’abakuru b’ibihugu. Mu buryo bwa tekinike biroroshye cyane ni nko kuzimya no kwatsa ariko mu buryo bw’ubucuruzi hari ibikenewe byinshi bikeneye gushyirwa ku murongo.”

Nyuma yo gufungura inama Nyafurika yiga ku ikoreshwa ry’itumanaho n’ikoranabuhanga muri aka karere ka EAC, yatangiye kuri uyu wa 26/05/2014 i Kigali, yatangaje ko abo batekinisiye bagomba gushyiraho amategeko y’akarere ahuriweho na buri wese ku buryo agomba kubahirizwa imirongo igahuzwa.

Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga, Nsengimana Philibert, yatangaje ko imipaka y'ibihugu idakwiye gutanya abantu ahubwo ko ikoranabuhanga rikwiye kubahuza.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Philibert, yatangaje ko imipaka y’ibihugu idakwiye gutanya abantu ahubwo ko ikoranabuhanga rikwiye kubahuza.

Ku kibazo cya internet, yatangaje ko iki gice kigitwara ibihugu bya Afurika amafaranga menshi kuko abafite imbuga benshi bakizibika hanze ya Afurika. Minisitiri Nsengimana yemeza ko ayo mafaranga adakwiye kujyanwa hanze kuko no muri Afurika hariho uburyo bwo kubibika.

Motcar Yedaly, ukuriye igice y’itangazamakuru mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yatangaje ko ibibazo byose biterwa no kuba nta guhuza ikoranabuhanga n’itumanaho hagati y’ibihugu cyangwa amasosiyete muri Afurika bimaze guteza uyu mugabane igihombo kirenga miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika.

U Rwanda kugeza ubu ruri ku mpuzandengo iri hejuru cyane ugereranyije n’ibindi bihugu mu kugira abaturage benshi bagerwaho na internet. Kugeza ubu Abanyarwanda 20% babona umurongo wa Internet mu gihe muri Afurika yose ababona internet bakiri kuri 16%.

Iyi nama yateguwe n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) ihuriwemo n’impuguke mu by’itumanaho n’ikoranabuhanga zaturutse mu bihugu 11, iriga uburyo hashyirwaho uburyo buhendukiye abaturage bakoresha ikoranabuhanga n’itumanaho bihenduka kurushaho.

Emmanuel N Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka