Tigo Cash na banki KCB byahurijwe ku murongo wa telefoni na konti ya banki

Ikigo cy’itumanaho cya Tigo cyamaze kumvikana na banki KCB ko ubu umukiliya wabo agiye kuzajya yihitiramo ikimworoheye mu gukoresha konti ya banki akoresheje telefoni ndetse n’umukiliya wa Tigo cash akaba yakoresha amafaranga ye anyuze mu byuma ATM bya banki KCB.

Iby’ubu bwumvikane hagati ya Tigo na KCB (Kenya Commercial Bank) byatangarijwe i Kigali kuwa 17/07/2014 ubwo umuyobozi wa Tigo Rwanda Tongai Maramba yavugaga ko ubu abakiliya ba KCB n’aba Tigo cash bahawe urubuga rwo gukoresha ibyo bigo byombi uko bashatse mu gucunga amafaranga yabo.

Iyi mikorere yemerera umukiliya wa Tigo Cash kubitsa no kubikuza amafaranga ye akoresheje ibyuma bya KCB bita ATM byikoresha mu gutanga no kubika amafaranga igihe ari aho ategereye abakozi ba Tigo Cash. Gukoresha iyi serivisi ku bakoresha Tigo Cash ngo ni ukwandika *200*11# muri telefoni, ubundi telefoni ikerekana andi mabwiriza yose.

Umukiliya wa banki KCB nawe ngo uzaba ari kure ya banki na ATM ngo ashobora kuzajya akoresha telefoni ye ya Tigo cyangwa umukozi wa Tigo cash umwegereye akabitsa cyangwa akabikuza amafaranga kuri konti ye, ndetse akaba yanayoherereza undi muntu ashaka aho ari hose akoresheje telefoni ye, uwohererejwe nawe akakira amafaranga kuri telefoni no kuri konti ya banki.

Bwana Tongai Maramba yavuze ko iyi mikorere ngo izorohereza abakiliya b’ibigo byombi kuko ngo Tigo Cash ifite abakozi basaga ibihumbi bitandatu hirya no hino mu Rwanda, aho ngo abakiliya ba banki KCB bashobora kuzajya basanga serivisi babaga basize ku nyubako za banki.

Umukiliya wa Tigo cash ngo azajya ashobora kohereza no kwishyura amafaranga abo ashaka kuri banki KCB atagombye kujya gutonda umurongo muri banki. Ibi kandi ngo mu minsi ya vuba Tigo iraza kubigeza no ku bakiliya bayo bakoresha izindi banki mu Rwanda.

Tigo Rwanda iherutse kandi kwegukana uburenganzira bwo kugenzura itangwa ry’amafaranga hagati y’amabanki akorera mu Rwanda, aho ngo izateza imbere uburyo bwo gukoresha amafaranga abantu bafite batayakozeho, ayo bafite muri banki no kwishyura serivisi nyinshi bikazajya bikorerwa kuri telefoni.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka