Hakozwe porogaramu yorohereza abifuza kumva indirimbo z’Abahanzi Nyarwanda

Abasore babiri b’Abanyarwanda, Theophile Nsengima na Anselme Mucunguzi, bakoze progaramu (Application) bise “Yoyote” ifasha abantu kumva indirimbo Nyarwanda kuri telefoni bifashishije internet.

Bavuga ko iki gitekerezo bakigize kubera byabagoraga kubona indirimbo Nyarwanda kuri interineti, kuko hari uburyo bwo gukoresha Google na Youtube gusa ariko na bwo bigasaba inzira ndende cyangwa internet yihuta.

Iyi porogaramu ni kamwe mu dushya urubyiruko rwo mu Rwanda ruri kugeraho mu ikoranabuhanga.
Iyi porogaramu ni kamwe mu dushya urubyiruko rwo mu Rwanda ruri kugeraho mu ikoranabuhanga.

Gusa, ngo izo ndirimbo akenshi ntizumvikana neza, ugasanga izo mbuga zifite ibindi bibazo bituma utumva indirimbo neza.

Ibyo bigakubitiraho ko n’iz’abahanzi bakizamuka bigorana kuzibona cyangwa bigatwara umwanya, nk’uko Nsengimana abitangaza.

Agira ati “Byakundaga kutubabaza gushaka indirimbo Nyarwanda kuri interineti ntituyibone. Ni ho twakuye igitekerezo cyo gukora Yeyote.”

Avuga ko babinyujije muri sosiyete bashinze ya Yeyote Music Ltd ifite intego yo gufasha abantu kubona indirimbo Nyarwanda kuri interineti mu buryo bworoshye, hifashishijwe porogaramu ya Yeyote iboneka kuri Google Play muri telefoni zizwi nka “Smart phones.”

Ati “Ubu intego yacu ni ugukorana n’abahanzi maze indirimbo Nyarwanda zose zikaboneka muri Yeyote, abantu bakabona indirimbo bifuza nta mwanya babanje guta kandi bizeye ko ziracuranga neza.”

Iyi porogaramu yatangiye kuboneka kuri telefoni zikoresha Google Play, ngo izaba yoroheye uyikoresha ku buryo ushaka indirimbo y’umuhanzi utazi izina ryayo usabwa kwandikamo izina rye gusa ahabugenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

muduhe indirimbo

Umumararungu yanditse ku itariki ya: 13-03-2019  →  Musubize

ios ntago ibaho

koffi yanditse ku itariki ya: 28-03-2018  →  Musubize

Woba Ukoze

Richard yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

Dufite ibyo gukora n’ubumenyi bwinshi,ni uko tubura ubufasha.

Annanias yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize

Erega tubura inkunga(abana ba banyarwanda) nahubundi ibitekerezo turabifite

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka