Gicumbi: Nyuma yo kwegerezwa umunara wa Tigo ngo bagiye gukora biteze imbere

Abaturage bo mu murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi nyuma yo kumurikirwa umunara wa Tigo ngo bagiye kujya bahamagara biboroheye ndetse banagure ibikorwa byabo by’ubucuruzi babashe kwiteza imbere.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14/11/2014 nibwo ikigo cy’itumanaho Tigo cyamurikiye abaturage bo mu murenge wa Cyumba umunara babubakiye kuko muri uyu murenge bari bafite ikibazo cyo kutagira reseau (network) ya Tigo.

Frank Montero wari uhagarariye umuyobozi wa Tigo avuga ko ibikorwa byo kwegereza service nziza abaturage ari uburyo bwo kubafasha kugera ku iterambere ryiza kandi rirambye.

Umunara wa Tigo watashywe mu murenge wa Cyumba.
Umunara wa Tigo watashywe mu murenge wa Cyumba.

Bimwe mu byo abaturage bashobora gukora bikabageza ku iterambere birimo gucuruza amakarita ya terefone, kubitsa no kubikuza bakoresheje terefone zabo ndetse bakabasha no kuba bacuruza amakarita yo guhamagara kubera uwo munara.

Ikindi cyari imbogamizi ku batuye uyu murenge ngo ni uko iyo batekerezaga guhamagara numero za tigo wasangaga bakoresha umunara wo mu gihugu cya Uganda bikabatwara amafaranga menshi; nk’uko Mutabazi Anastase abivuga.

Ati “Kuba rero batwubakiye umunara bizadufasha kubasha gukoresha sim card za tigo no kubitsa no kubikuza dukoresheje uburyo bwa tigo cash tutarinze gukora urugendo rurerure tujya mu mujyi wa Byumba”.

Abayobozi batandukanye bataha umunara wa Tigo mu murenge wa Cyumba.
Abayobozi batandukanye bataha umunara wa Tigo mu murenge wa Cyumba.

Nzabamwita Christophe nawe avuga ko kubona ikarita yo guhamagara bitazamugora kubera ko igihe azaba agiye kuyigura ku mukozi wa tigo izajya ihita imugeraho mu buryo bwihuse atarinze kujya kuyigura ku mupaka wa Gatuna.

Uyu munara wa Tigo wubatswe mu kwezi kwa Mata mu mwaka wa 2014 bikaba biteganywa ko uzakoreshwa n’abaturage bagera mu 2333 batuye umurenge wa Cyumba ndetse n’abandi bo mu mirenge bihana imbibi.

Frank Montero wari uhagarariye umuyobozi wa Tigo.
Frank Montero wari uhagarariye umuyobozi wa Tigo.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

tigo ikomeje kuba ku isonga kuko imaze kwegera abaturage hose cyane mu cyaro bityo ikaba yerekana ko ishishikajwe no kwegera abagenerwabikorwa aho bari hose inabaha service nziza

sakindi yanditse ku itariki ya: 16-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka