RIB yafunze Barikana Eugene wari Umudepite

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Barikana Eugene, wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akaba akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icyakora we avuga ko yazitunze akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.

Barikana Eugene wari Umudepite, yafunzwe nyuma yo kwegura kuri uwo mwanya
Barikana Eugene wari Umudepite, yafunzwe nyuma yo kwegura kuri uwo mwanya

RIB yasobanuye ko izo ntwaro Barikana yari atunze ari Gerenade imwe na magazine imwe y’imbunda yo mu bwoko bwa SMG (AK 47).

Barikana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje ngo hagaragazwe uburyo yazibonyemo n’impamvu yari azitunze atabyemerewe n’amategeko.

Tariki 11 Gicurasi 2024, nibwo Barikana yafunzwe, akaba yarafunzwe nyuma yo kwegura mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Intumwa ya Rubanda (Umudepite).

Icyaha akurikiranyweho cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko giteganywa n’ingingo ya 70 y’itegeko ryerekeye intwaro. Aramutse abihamijwe n’Urukiko yahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri Miliyoni imwe kugeza kuri Miliyoni ebyiri, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RIB iributsa abaturarwanda ko gutunga intwaro bifite amategeko abigenga ko kandi unyuranyije na yo uwo ari we wese aba akoze icyaha ndetse akurikiranwa nk’uko amategeko ahana mu Rwanda abiteganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iteka iyo mbonye IMBUNDA,ngira ubwoba.Nkibaza impamvu abantu bakoze imbunda nyamara nta kindi igamije uretse kwica abantu.Ku rundi ruhande,imana yaturemye itubuza kwica,ikadusaba gukundana,ndetse tugakunda n’abanzi bacu nkuko idusaba muli Matayo 5,umurongo wa 44.Ikongeraho ko abatwara intwaro bose nabo bazicwa (ku munsi wa nyuma) nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Nkuko Yesu yabisobanuye ageze ku isi,amategeko yo kurwana no kwihorera (dusoma mu Isezerano rya kera) imana yayakuyeho ku bakristu nyakuli mu Isezerano Rishya.Nkuko yakuyeho amategeko yo Gukebwa,Ibitambo,Isabato,etc…

butuyu yanditse ku itariki ya: 13-05-2024  →  Musubize

Uyu mugabo yari yarigize akajya he. Yumvaga ari special nta wamukora. Yagiraga ikibuli weeee! Bibere urugero n’abandi bose bumva ko badasanzwe. Siku ni siku!

Mbwenu yanditse ku itariki ya: 13-05-2024  →  Musubize

@ Mbwenu,impamvu abantu bigira "akaraha kajya he",biterwa no gutinda ku butegetsi,bakumva ko aribo "kamara".
@ Butuyu,nanjye koko ntinya imbunda.Iyo ituritse umutima umvamo.Ubundi koko ntabwo abantu bakwiriye kwicana.Nyamara imbunda nicyo ibereyeho.Ntabwo ariyo kwica inyoni,ahubwo ibereyeho kwica abantu.Paradoxe !!

kamanzi yanditse ku itariki ya: 14-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka