Perezida Kagame yizera ko internet yakwihutisha iterambere

Perezida Paul Kagame yagaragarije amahanga uburyo ikoranabuhanga ritagira isi umudugudu umwe gusa, ahubwo ryagira n’uruhare mu kongera ubukungu nk’uko byagaragaye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Perezida Kagame ni we wari uyoboye inama ya UNBBC.
Perezida Kagame ni we wari uyoboye inama ya UNBBC.

Perezida Kagame yabitangaje ubwo yari ayoboye inama ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’umuyoboro wa internet ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye (UNBBC), kuri iki cyumweru tariki 18 Nzeri 2016.

Yagize ati “Internet ntago yakemura ibibazo byose by’isi ariko ishobora kwihutisha iterambere no gufasha ku kurenga ibibazo bitandukanye by’isi.”

Iyi nama yareberaga hamwe ibibazo bikigaragara mu kubaka umurongo mugari kandi ntihagire igihugu na kimwe gisigara inyuma.

Perezida Kagame yatangaje ko uruzinduko rwe muri Amerika rwatangije icyumweru azagiramo akazi katoroshye, kuko kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Nzeri 2016 azahura n’Abanyarwanda baba muri Amerika mu birori bya Rwanda Cultural Day.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka