Gusaba serivisi binyuze ku rubuga "Irembo" bizaca gusiragira

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize Akarere ka Gisagara barahamya ko gahunda yo gusaba serivisi binyuze ku rubuga “Irembo” izakiza abaturage gusiragira mu buyobozi.

Irembo ni urubuga ruzajya rufasha abaturage gusaba ibyangombwa mu buyobozi bakoresheje gusa telefoni igendanwa, binyuze mu butumwa bugufi, umuntu akishyura akoresheje MTN Mobile Money, Tigo Cash na Airtel Money.

Hahuguwe abakozi bazajya bafasha abaturage badasobanukiwe n'ikoranabuhanga.
Hahuguwe abakozi bazajya bafasha abaturage badasobanukiwe n’ikoranabuhanga.

Abakozi ba Rwanda Online Platform Limited banashinzwe guhugura abakozi mu turere kuri izi serivisi, bavuga ko ubutumwa bugaragaza ko umuturage yishyuye buzajya bugera ku muntu ushinzwe gutanga serivisi maze agende amuhe icyangombwa yasabye nta kundi gusiragira.

Muhoza Marius ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Rwanda Online Platform Limited, avuga ko basanze ari uburyo bwiza buzafasha abanyarwanda gushyikira serivisi bifuza byihuse.

Muhoza Marius ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi muri Rwanda Online Platform Limited.
Muhoza Marius ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Rwanda Online Platform Limited.

Agira ati “Ikigambiriwe ni ugufasha umuturage akabona serivisi byihuse, abakozi babihuguriwe bazajya bafasha ubikeneye wese kandi umuntu yishyure amafaranga asanzwe yishyurwa gusa ku cyangombwa akeneye.”

Muhoza avuga ko hakiriho imbogamizi nko kuba ahantu hose ahatagera imiyoboro ya internet, n’abaturage bamwe batazi gusoma no kwandika ku buryo batabasha kwikorera ubu busabe.

Mu korohereza abaturage hahuguwe abakozi b’iki kigo bazajya bakorera mu mirenge, bakajya bafasha abaturage gusaba serivisi bakeneye nta kindi kiguzi.

Renzaho Jean Damacène, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndora avuga koko ubu buryo buzahindura byinhi mu kazi.

Ati “Nta muturage uzongera gusiragira, kuko bamaraga umwanya ku mirongo muri banki cyangwa ku bio by’abayobozi ariko ubu buryo buzabyoroshya.”

Renzaho Jean damacene umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ndora.
Renzaho Jean damacene umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndora.

Umyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Mvukiyehe Innocent, yemeza ko bizafasha abaturage kandi nabo nk’akarere bakazagerageza gushaka ibisubizo ku mbogamizi zikigaragara zabangamira iyi gahunda.

Ati “Imbogamizi ntizabura, nko kuba hari abatazi gusoma no kwandika, ariko kwigisha ni ughozaho tuzakomeza guhugura abantu babyumve.”

Iyi gahunda imaze kugezwa mu turere dutatu Gasabo, Kicukiro na Gisagara ariko bitegenyijwe ko izagezwa mu gihugu hose.

Kuri uru rubuga hasabirwaho serivisi zitandukanye, zirimo kwaka icyangombwa cy’ubutaka, icy’ivuka, icy’uko utafunzwe, icy’uko uri ingaragu cyangwa washatse n’izindi nyinshi zirimo kwandikisha ubutaka n’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga cyangwa kurukorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

MUTUBWIRE URWORUHUSA RUTADUCIKA

NDIMUKAGA yanditse ku itariki ya: 4-04-2016  →  Musubize

ESE KWIYANDISHA GUKORERA POROVIZWARI RYARUSANGE RYARATANGIYE

NDIMUKAGA JEANDAMSENE yanditse ku itariki ya: 4-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka