Ikoranabuhanga mu gutanga impushya zo kubaka riruhukije abaturage

Ikoranabuhanga mu itangwa ry’impushya zo kubaka rizatuma abantu batandukanye bashaka kubaka babona serivisi zihuse batarinze gusiragira mu nzira.

Eric Serubibi wari uhagarariye RHA asobanura ibyiza byo kuzifashisha ikoranabuhanga mu itanga ry'impushya zo kubaka
Eric Serubibi wari uhagarariye RHA asobanura ibyiza byo kuzifashisha ikoranabuhanga mu itanga ry’impushya zo kubaka

Byatangarijwe mu mujyi wa Musanze, tariki ya tariki 06 Nzeli 2016, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iryo koranabuhanga, hagendewe ku bishushanyo mbonera by’imijyi yunganira umujyi wa Kigali. Uyu muhango wateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (RHA) ku nkunga ya Banki y’Isi.

Eric Serubibi, wari uhagarariye ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire yavuze ko kwifashisha ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga mu itangwa ry’impushya zo kubaka bizakemura ikibazo cy’imikorere yari isanzweho aho byafataga igihe kinini ndetse bigatuma na bamwe mu baturage babyinubira.

Yagize ati “Kwifashisha ikoranabuhanga byoroshya ubuzima bwa buri munsi bw’abantu niyo mpamvu mu itangwa ry’impushya zo kubaka naho ritibagiranye”.

Imwe mu mujyi yunganira umujyi wa Kigali mu Rwanda izakoreshwamo iri koranabuhanga irimo umujyi wa Musanze, Rubavu, Muhanga, Huye, Rusizi na Nyagatare yari inahagarariwe muri uyu muhango.

Muhutangabo Joseph, umuyobozi w’ibiro bishinzwe ubutaka mu karere ka Musanze ari naho uyu muhango wabereye ku rwego rw’Igihugu atangaza ko gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga impushya zo kubaka bizagabanya urujya n’uruza rw’abaturage bakoraga ingendo bajya aho ibyo biro bikorera.

Ati “Iri koranabuhanga rizajya ryifashisha interneti ndetse aho iri mu mujyi abayicuruza nabo bazahugurwa ku mikoreshejeze yaryo ku buryo umuturage bazajya babimufashamo”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Christian Rwankunda yahumurije abaturage muri rusange ababwira ko mu ikoreshwa ry’iri koranabuhanga harimo inyungu nyinshi mu bijyanye na serivisi inoze kandi yihuse.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango
Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango

Iri koranabuhanga mu itangwa ry’impushya zo kubaka ryahereye mu mujyi wa Kigali mbere y’uko rigezwa mu mijyi itandatu ishyirwa ku mwanya wa kabiri mu gihugu ikaba ari nayo iwunganira.

Mu mujyi wa Kigali aho iri koranabuhanga ryahereye, ryorohereje abashoramari b’inyubako zitandukanye mu kuba babasha kubona mu gihe kitarenze ukwezi ibyangombwa byo kubaka bari bakeneye nk’uko byatanzwemo ubuhamya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka