Barasabwa kwirinda ubujura bukorerwa kuri interineti

Abakiriya ba I&M Bank mu Karere ka Huye barasabwa kwirinda ubujura bukorerwa kuri interineti bugatwara amafaranga y’abantu benshi.

Buri mwaka I&M Bank igirana ibiganiro n'abakiliya bayo.
Buri mwaka I&M Bank igirana ibiganiro n’abakiliya bayo.

Mu nama yahuje ubuyobozi bukuru bwa I&M Bank n’abakiriya bayo bo mu Karere ka Huye kuri uyu wa 20 Nyakanga 2016, abakiriya bibukijwe ko ubujura bukorererwa kuri interineti bumaze gufata intera yo hejuru, cyane cyane ku mafaranga yoherezwa mu bihugu by’amahanga.

Nyirindekwe Callixte, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi muri I&M Bank, avuga ko iki kibazo cyakunze kugaragara, aho abakiriya bohereza amafaranga hanze y’u Rwanda, bakayibwa binyuze kuri interineti.

Avuga ko Banki yabo igira abakiriya inama zo kujya bitonda bagasuzuma neza konti boherezaho amafaranga mu bihugu byo hanze, baba babona bazishidikanyaho bakegera ubuyobozi bwa banki kugira ngo bubafashe.

Ati ”Iki kibazo cyakunze kugaragara, ari na yo mpamvu tugira abakiriya bacu inama zo kujya bitonda bakareba neza konti boherezaho amafaranga, babona bazishidikanyaho bakatwegera tukabafasha”.

Munyaneza Narcisse, umucuruzi mu turere twa Huye, Nyaruguru na Gisagara ukorana na I&M Bank, avuga ko nubwo ataribwa amafaranga muri ubu buryo, ariko ngo ajya yumva abayibwe.

Nyirindekwe asaba abakiriya babo kujya bitondera uburyo boherezamo amafaranga mu mahanga.
Nyirindekwe asaba abakiriya babo kujya bitondera uburyo boherezamo amafaranga mu mahanga.

Munayaneza ashimira ubuyobozi bwa banki bakorana buhora bureba inyungu z’abakiriya bayo, gusa akanaboneraho gusaba bagenzi be kujya bitwararika umutekano w’amafaranga yabo, birinda ubujura ubwo ari bwo bwose.

Ati ”Jyewe nta we uranyiba muri ubwo buryo, gusa njya mbyumva.

Kandi abajura bahagurukiye kwiba amafaranga ari benshi, ni na yo mpamvu dukwiye guhora twitwararika umutekano w’amafaranga yacu, atari no kuvuga ngo n’ayo kuri interineti gusa”.

Gahunda yo kwigera abakiriya bayo, I&M Bank iyikora buri mwaka, bakaganirira hamwe uburyo banki yarushaho kunoza serivisi ibaha, na bo bakayigezaho ibyo babona bitagenda neza bifuza ko byakosoka, ndetse bakanagaragaza izindi serivisi bifuza ko iyi banki yabongerera.

Zimwe muri serivisi abakorana na I&M Bank muri Huye bifuza ko bahabwa, ngo harimo kongera amasaha ifungira, kuko ngo ifunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nyamara abenshi muri bo ngo ari bwo baba bakiva mu mirimo bazanye amafaranga yo kubitsa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mube maso iterambere rirakataje

alias yanditse ku itariki ya: 31-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka