U Rwanda ku mwanya wa gatatu mu gukoresha ikoranabuhanga

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gishinzwe kubaka ubushobozi muri Afurika (ACBF) bwerekanye ko u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu mu gukoresha ikoranabuhanga muri Afurika.

U Rwanda ruri ku mwanya wa 3 mu gukoresha ikoranabuhanga muri Afurika
U Rwanda ruri ku mwanya wa 3 mu gukoresha ikoranabuhanga muri Afurika

Ubu bushakashatsi ngarukamwaka bwakorewe mu bihugu byose bya Afurika, bwashyizwe ahagaragara na ACBF ku bufatanye n’ikigo cy’u Rwanda cyita ku bushakashatsi (IPAR), kuri uyu wa 28 Werurwe 2017.

U Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu muri Afurika nyuma ya Tanzaniya na Maroc, ngo bikaba byaragaragaye ko rugenda rutera intambwe mu gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, kugeza amazi meza ku baturage n’ibindi.

Umuyobozi wa IPAR, Eugénie Kayitesi, avuga ko ubu bushakashatsi ari ingirakamaro kuko bufasha ibihugu mu gushyira mu bikorwa za politiki zinyuranye.

Ati “Ubu bushakashatsi bufitiye akamaro ibihugu bya Afurika muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko, kuko butuma rumenya uko ruhagaze muri politiki, mu kubaka ubushobozi bw’abakozi mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Bifasha rero Leta gushyira mu bikorwa neza gahunda zinyuranye z’iterambere”.

Yongeraho ko ibi bituma ingamba ziba zarafashwe zo guteza imbere igihugu, bigaragara ko zikora neza ndetse ko zisubiza ibibazo by’abaturage.

Gordon Kalema, umukozi muri MYICT avuga ko u Rwand rwitwaye neza
Gordon Kalema, umukozi muri MYICT avuga ko u Rwand rwitwaye neza

Gordon Kalema, umuyobozi ushinzwe guhuza servisi za Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga ( MYICT) avuga ko ubu bushakashatsi buje bushimangira ibyo u Rwanda rwagezeho.

Ati “u Rwanda rwitwaye neza mu gushyira mu bikorwa intego z’ikinyagihumbi (MDG’s) kuko rwabashije kwesa imihigo, bikaba byaratumye runatoranywa gushyirwamo icyicaro cya gahunda y’intego z’iterambere rirambye (SDG’s) zirimo gushyirwa mu bikorwa ubu. Ibi byose rero kugira ngo bigerweho bigomba gushingira ku bushakashatsi”.

Akomeza avuga kandi ko ibi bituma Leta yongera imbaraga muri gahunda yayo yo kubaka ubushobozi bushingiye ku bumenyi, cyane cyane mu ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka