Perezida Kagame yongeye kugaragaza uruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragarije isi ko iterambere u Rwanda rugezeho rurikesha gahunda rwihaye yo gushyira ikoranabuhanga muri serivisi zitangirwa mu gihugu.
Perezida Kagame usanzwe uyobora komisiyo ishinzwe internet yihuta ku rwego rw’isi (Broadband Commission), ari mu Mujyi wa Davos mu Busuwisi, aho yitabiriye inama ngarukamwaka yiga ku bukungu bw’isi ihuza abakuru b’ibihugu bikomeye ku isi.
Nubwo u Rwanda ruhagaze neza ku rwego rw’isi mu gukoresha ikoranabuhanga hagamijwe iterambere na serivisi zinoze, Perezida Kagame yemeza ko inzira yari ndende kuko habayeho kubanza guhindura umuco w’uko abantu bafataga hakanashyirwaho politiki zinoza ikoreshwa ryayo.
Yagize ati “Twanahinduye umuco abantu bari bafite kuko iyo uzanye izo mpinduka zose ibintu byinshi birahinduka,byasabye ko twagura imikoranire n’igice cy’abikorera biramanuka bigera no mu zindi nzego zose za leta,ibyo rero byatumye guhanahana amakuru byoroha kandi byatangiye gutanga umusaruro.”
Perezida Kagame wari watumiwe mu kiganiro cyasuzumaga uko ikoranabuhanga ryakwihutisha iterambere, yungurana ibitekerezo n’izindi nararibonye muri iki gice ku rwego rw’isi, yavuze ko nubwo leta y’u Rwanda ari yo yafashe iya mbere mu gukwirakwiza ikoranabuhanga ariko ubundi bikwiye kuba akazi k’abikorera.
Yatanze urugero rw’uburyo ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera byatumye u Rwanda kuri ubu rufite internet yihuta ya 4GLTE, mu gihe byari kugora buri ruhande.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|