Perezida Kagame yagaragaje internet nk’icyizere cy’ejo hazaza h’isi

Perezida Paul Kagame avuga ko ahazaza h’isi hashingiye ku cyizere internet itanga, ariko bikazashoboka ari uko za guverinoma, ibigo n’abaturage bitahirije umugozi umwe.

Perezida Kagame yari ayoboye inama yiga ku gukwirakwiza internet yihuta ku isi.
Perezida Kagame yari ayoboye inama yiga ku gukwirakwiza internet yihuta ku isi.

Yabitangaje ubwo yatangizaga inama abereye umuyobozi mukuru, ya Komisiyo ishinzwe gukwirakwiza internet yihuta ku rwego rw’isi (Broadband Commission), kuri uyu wa kane tariki 16 Werurwe 2017.

Yagize ati “Tuzagera ku ntego igihe cyose tuzakorera hamwe uhereye kuri guverinoma, inganda n’abayobozi ba za sosiyete sivile. Ikindi ni uko bizadusaba kandi kujya twicara tugasubiza amaso inyuma kugira ngo turebe aho twavuye n’iterambere tugezeho.”

Perezida Kagame mu nama ya Broadband Commission.
Perezida Kagame mu nama ya Broadband Commission.

Perezida yavuze ko kugeza ubu ikoranabuhanga ryamaze gufata iya mbere mu gufasha ubukungu kuzamuka no guhuza abaturage.

Iyi nama iteraniye mu Mujyi wa Hong Kong, iriga ku ruhare rwa internet yihuta mu iterambere rirambye.

Perezida Kagame n’umuherwe Carlos Slim nibo bafatanyije kuyobora iyi komisiyo ifite intego zo gukwirakwiza internet yihuta ku isi, yatangijwe mu 2010.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

burya kugira umuyobozi usobanutse bituma n’abayoborwa basobanuka kuko yumva neza ibikenewe maze akabishakira ibisubizo nk’umuyobozi kandi ushyira mu gaciro! Perezida Kagame yumva neza kandi agashira mu gaciro neza cyane ibyo abaturage bakeneye!

jules yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

iyo ukoze neza uhora uzirikanwa njye ndashimira Kagame kubyo amaze gukorera igihugu kandi uko bigaragara n’isi nayo iri kujyenda imwungukiramo byinshi, sinshidikanya ko u Rwanda turi mubari kungukira mu ikwirakwiza rya internet ku isi, kudos kuri abo bayobozi

Rwagasana yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

nuko nuko Mzee abo bazungu nibo batangije ICT ariko aho bigeze ubu nitwe turi kubona ibyiza byayo, u Rwanda ni igihugu gitangaje aho umuntu yicara muri bus akaba afite wifi abanyarwanda natwe nituyikoresha neza ntakabuza izadufasha kwiteza imbere

Kagabo yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

Ndashima Kagame ko akomeje kuba umujyanama w’isi mu bintu bitandukanye harimo n’ibyikoranabuhanga, ubundi uburyo u Rwanda rumeze twakabaye nta jambo na rimwe tugira ariko kubera umuyobozi mwiza usobanutse ubu aho ugiye hose ukivuga abantu bahita bakubaha dufite zahabu y’umuyobozi mwiza tumukomereho!

Imena yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

Mperutse kujya mu Majyepfo ntangazwa no kubona internet ya 4G ihagera hose kandi igakora neza, ICT mu Rwanda iri ku rwego rushimishije niba ari igitego u Rwanda rwatsinzwe mu ikoranabuhanga ikwirakwizwa rya internet ni kimwe muri ibyo.

Jackson yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka