Nta rungu muri bisi zo muri Kigali, 4G yasubijwemo

Abagenda mu Mujyi wa Kigali ntibazongera kurambirwa urugendo cyangwa ngo babure uko bavugana n’ababo kuko internet ya 4G yasubijwe mu modoka rusange.

Abagenzi bagiye kongera bajye bagenda bakoresha internet y'ubuntu
Abagenzi bagiye kongera bajye bagenda bakoresha internet y’ubuntu

Hari hashize igihe nta internet irangwa muri izo bisi, nyuma yo kugenda iyoyoka mu buryo abagenzi batishimiye.

Ubwa mbere internet ya 4G ishyirwa muri izo bisi mu 2016, byafashwe nk’impinduka ikomeye mu mateka abaye mu modoka zitwara abagenzi mu Rwanda no muri Afurika. Gusa ntiyamazemo kabiri uko iminsi yashiraga yagendaga ihagarikwa muri bisi imwe ku yindi.

Kuri ubu,nyuma y’igihe kirenga umwaka abagenzi barakuyeyo amaso, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Eng. Jean de Dieu Uwihanganye, yavuze ko iyo gahunda yongeye gushyirwa mu bikorwa bundi bushya.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Internet yo mu bwoko bwa 4G yongeye kugarurwa mu ma bisi atwara abagenzi muri Kigali. Kugeza ubu 50% by’amabisi (atwara abagenzi) imaze gusubizwamo.”

Yavuze ko bitarenze ukwezi kwa Kanama 2018, 4G izaba iri muri bisi zose kigero cy’ijana ku ijana (100%).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka